Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2023 ku cyicaro cy’iyi kipe ku Kimihurura, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iby’abakozi ba APR FC bafunze, uko biteguye ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, imyambaro y’abafana ndetse n’intego bafite muri Shampiyona.
Hari mu kiganiro cyatangiye ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa. Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yabanje guha ikaze itangazamakuru, ababwira mu ncamake uko ikipe ihagaze mu mezi 2 ashize ahawe inshingano zo kuyibera umuyobozi ari nabwo iyi kipe ya gisirikare yagaruraga abakinnyi b’abanyamahanga.
Abanyamakuru biniguye....Bahereye ku myambaro y’abafana ba APR FC
Ubwo yari atanze uburenganzira ngo babaze ibibazo bitandukanye, umunyamakuru umwe yabanje kubaza ku myambaro y’abafana ba APR FC nanubu itaragera ku isoko.
Mu kugisubiza, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko iki ari ikibazo bazi kandi bari gushaka uko bakemura mu maguru mashya, avuga ko hari abacuruzi bahaye isoko ryo gukora imyenda y’abafana ba APR FC.
Yavuze ko bo nk’ikipe badashaka kujya mu bucuruzi bw’imyenda, icyo bazakora gusa ngo ni ukureberera abafana ntibazahendwe. Yanongeyeho ko hari amakompanyi (companies) ashaka kwamamaza kuri iyo myenda, ngo ni ibintu bamaze kuganiraho.
Ati " Hari abamenyereye iby’imyenda, twamaze kuvugana nabo, tubereka ’sample’ (umwenda wo kureberaho). Ni ikibazo twemera, dusabira imbabazi ariko mu buryo budatinze tuzaba twagikemuye kandi tunagikemura burundu. "
Yunzemo ati " Icyo tuzakora ni ukureba ko abafana bacu badahendwa ariko twe ntituzajya mu bucuruzi bw’imyenda."
Abafana ba APR FC ngo bashonje bahishiwe, imyambaro yabo iri hafi kuzabageraho
Shampiyona twizeye kuyitwara ku kigero kirenze 100%
Abajijwe intego bafite muri Shampiyona uyu mwaka ndetse n’icyizereye bafite cyo kongera kwisubiza igikombe, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yasubije adashidikanya ati " Shampiyona twizeye kongera kuyegukana ku kigero kirenze 100%."
Impamvu yo kwishyuza ibihumbi bitanu ku mukino wa Pyramids FC
Ikindi kibazo cyabajijwe ni ikijyanye n’ibiciro byo ku mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho APR FC izakira Pyramids FC yo mu Misiri. Itike ya make kuri uyu mukino izaba ari ibihumbi bitanu (5.000 FRW). Ahatwikiriye ni 7.000 FRW, naho muri VIP ni 20.000 FRW mu gihe VVIP ari 30.000 FRW.
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira asubiza kuri ibi biciro, yavuze ko bajya kubishyiraho baganiriye n’ubuyobozi bw’abafana, bakabyemeranyaho ariko ngo ahanini bashingiye ku buremere bw’umukino.
Yavuze ko niba umukino wo muri Shampiyona wakwishyuzwa ibihumbi bibiri, kuba ngo umukino bazakiramo PyramidsFC ku cyumweru tariki 17 Nzeri bawishyuza ibihumbi bitanu ngo nta gukabya kurimo.
Ati "Twaganiriye n’ubuyobozi bw’abafana tubabwira icyo twifuza...turavuga tuti niba imikino yo muri shampiyona y’u Rwanda yishyuzwa 2000 FRW , kuki ku mukino mpuzamahanga tutakwishyuza ibihumbi bitanu ?Nababwira ko twagendeye ku gaciro k’umukino."
Yanyomoje amakuru avuga ko guca ariya mafaranga bwari uburyo bwo gukumira abafana b’ikipe mukeba (Rayon Sports). Yavuze ko ibyo batabikora kuko ngo biteguye neza , abafana ba mukeba baza cyangwa ntibaze, kuri we ngo nta mpungenge abifiteho kandi ngo nk’umuyobozi ntiyakora ikintu na kimwe gikumira abafana kuza ku kibuga.
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira mu kiganiro n’abanyamakuru
Iby’abakozi 3 ba APR FC bafunze n’icyo bafungiye
Muri Gicurasi 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko abakozi batatu ba APR FC: Mupenzi Eto’o wari ushinzwe kugurira iyi kipe abakinnyi, Maj. Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) na Maj. Nahayo Ernest wari umuganga bafunzwe.
Kuva icyo gihe ubuyobozi bwa APR FC bwari butaragira icyo butangaza kuri ayo makuru. Umunyamakuru yifuje kumenya amakuru y’impamo n’icyo ubuyobozi bw’iyi kipe bubivugaho.
Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yagize ati " Kubafunga ni ’official statement’ (nink’itangazo ry’ikipe ) ahubwo njya mbona muturusha kubimenya. Barafunze kandi icyo bazira numvise mukiturusha. Sinjye wabafunze kuko nasanze bafunze."
Yunzemo ati " Muravuga ngo ubuyobozi bwa APR FC ntibwabafunze, ni gute se butabafunze? Ibindi twareka ubutabera bugakora akazi kabwo. Barafunze kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi. Iby’ibyo kurya, ibyo ntabyo nzi."
Uko biteguye Pyramids FC
Ku kijyanye no kuba kugarura abanyamahanga byarafashije abakinnyi b’abanyarwanda kuzamura urwego, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yahamije ko byagize umusaruro ugaragara.
Yavuze ko ubusanzwe umukinnyi wasangaga yizeye umwanya uhoraho wo gukina no kubanza mu kibuga ariko ubu ngo birabasaba gukora cyane kugira ngo babanze mu kibuga. Ibi kandi ngo byafashije ikipe kugira abasimbura nabo bari ku rwego rwiza.
Ku kijyanye n’uburyo biteguye Pyramids FC yo mu Misiri, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko biteguye neza kandi bakaba babizi neza ko bagiye guhura n’ikipe ikomeye kandi yiyubatse mu nzego zose.
Ati " Nta mpungenge dufite. Turabizi ko tugiye guhura n’ikipe yabaye iya kabiri mu Misiri, yiyubatse mu nzego zose, turabizi ko tugiye guhura n’ikipe ikomeye ariko abakinnyi bacu nabo bariteguye. Mu mupira ntakidashoboka...ntabwo ufite amafaranga ariwe utsinda, ntabwo kugira abakinnyi beza iteka bivuga gutsinda..."
"..mwabonye ko ejo bundi twarokotse Etoile de l’Est. Aha tuzakina n’iwabo tuzakina. Iby’iwabo dufite uko tuzabikora. Duhagaze neza, turi iwacu, dufite icyizere."
Yakomeje avuga ko bizeye kwitwara neza hano mu Rwanda ndetse ngo no mu Misiri bafite uko bazategura umukino waho. Yasabye abafana kwiyandikisha ngo bazaherekeze ikipe nubwo ngo abizi ko hari abafite impungenge ku bizava mu mukino ubanza. Yavuze ko bazahaguruka tariki 26 Nzeri 2023 bajya mu Misiri, bakine umukino wo kwishyura tariki 29 Nzeri, bagaruke ku itariki 30 Nzeri.
Abajijwe niba baramutse batagize amahirwe yo kujya mu matsinda, bitabaca intege nk’ubuyobozi , yavuze ko nta ntege byazabaca.
Ati " Tutagiye mu matsinda ntabwo byaduca intege , waba utazi umupira. Icyo gihe tuzasigara muri shampiyona ariyo duhanze amaso."
Yavuze ko babizi neza ko icyo abafana bifuza ari intsinzi, iyo udatsinze ngo barababara kandi ngo akababaro kabo arakumva.
Adil yarajuriye
Abajijwe aho urubanza Adil yarezemo APR FC rugeze, mu magambo make, Chairman wa APR FC, Lt Col Richard Karasira yavuze ko Adil bamutsinze ariko ngo akaba yarajuriye bityo ngo biracyari mu nkiko.
Abakinnyi badafashwe kimwe
Mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko abakinnyi ba APR FC ngo baba badafatwa kimwe. Mu kugisubiza, umuyobozi wa APR FC yavuze ko buri mukinnyi agira kontaro ye kandi ngo ni ibisanzwe.
Yagisubije agendeye ku byavuzwe ko ngo imodoka ibanza kugeza abanyamahanga mu rugo, abanyarwanda bagacyurwa nyuma. Yavuze ko atariko bikorwa ahubwo ngo ni abagamije gucamo ibice ikipe ya APR FC kandi ngo bamaze kubimenyera.
Ati " Abakinnyi bose bagenda mu modoka imwe ntawemerewe kujyana imodoka ye mu myitozo uretse ko abakinnyi ntibagira kontaro zimwe. Ibyo bavuga ni kontaro y’umuntu."
Yunzemo ati " Iyo ubireba hari ibintu byaje bagahora bahimba ibintu bicamo ibice, nibyo ubona bari bagamije. Bigira ibihe. Tuba tubizi buri gihe ariko dufite intumbero. Ni abantu bagamije gusenya ikipe kurusha kuyubaka gusa ni abantu ku giti cyabo."
Yaboneyeho gukebura itangazamakuru. Ati " Nkunda titles zanyu, wirukiramo ugasanga nta kintu kirimo....Mudufashe kubaka umupira wo mu Rwanda , APR FC yo tuzayiyubakira. Naho ibyo gucamo ibice APR FC , ibyo tuzahora tubyiteze, utavuze APR wavuga iki ?Umupira ni APR FC , umupira ni Rayon Sports, ni amakipe makuru agomba kuvugwa."
/B_ART_COM>