Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, abakinnyi bahagarariye abandi hamwe na Staff y’ikipe ya Musanze FC bagiye guhemba Perezida wabo, Tuyishimire Placide uheruka kwibaruka ubuheture.
Ni igikorwa bakoze nyuma y’uko basoje imikino ibanza ya Shampiyona (Phase aller) ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 banganya na Police FC 1-1.
Nyandwi Idrissa usanzwe yongerera abakinnyi ingufu (ariko ubu akaba ari mu batoza b’agateganyo), wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko baje gushimira Imana ibyo yagejeje kuri Perezida Placide yungura umuryango wabo.
Ati " Twamenye inkuru nziza ko hari icyo Imana yakoze muri uyu muryango ubwo yatangaga umwana w’umukobwa. Twari turi mu kazi ariko inkuru turayumva, turavuga ngo umunsi twabohotse tuzagira umwanya wo kuza kureba umubyeyi."
Yunzemo ati "Twavuze ngo reka dutere intambwe tuze guterura umwana. Nubwo byose biva mu biganza byanyu nk’ababyeyi, ntabwo twaje imbokoboko kuko twakoze mu bushobozi tubakesha, turavuga ngo reka tuzane igikoma cy’umubyeyi ndetse tuze no guterura umwana tumuzanira udukinisho...."
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yabashmiye cyane kuba bafashe umwanya bakaza kubashyigikira no kubahemba, avuga ko aricyo cyiza cya Siporo kuko ihuza abantu.
Ati " Ndabashimira kuba mwafashe umwanya mukigomwa mukagera hano. Iki nicyo kigaragaza urukundo rwa Siporo. Siporo ubundi ni ikintu gituma abantu bahura, bakamenyana mu buryo butandukanye. Ni byiza kuba mwaje kudushyigikira no kutuzanira igikoma. "
Yavuze ko yishimira ko umupira wabahuje kuko ngo bituma umuntu yagura umuryango, akunguka n’inshuti nyinshi.
Umwana umuryango wa Perezida wa Musanze FC wungutse ni uwa 3. Yari asanganywe abana b’abahungu 2.
Umunya-Ghana Peter Agblevor na Gad, kapiteni wa Musanze FC bari mu bakinnyi bari bahagarariye abandi
Amran Nshimiyimana ukina mu kibuga hagati
Rutahizamu Rukaku
Uhereye i bumoso hari myugariro, Muhire Anicet Gasongo, Obed Harerimana n’umunyezamu Ntaribi Steven
Hagati hari Nduwayo Valeur ukina mu kibuga hagati
Bishimiye guhararira bagenzi babo mu gikorwa cyo guhemba Perezida wabo
I bumoso hari Barakagwira Chantal, umunyamabanga wa Musanze FC,...i buryo ni Turatsinze Younouss Ingwey ushinzwe itangazamakuru muri Musanze FC
Peter Otema wanyuze muri Musanze FC ariko akaba ari umutoza wongerera ingufu muri Bugesera FC na we yahahuriye nabo,...Perezida Placide yamutanzeho urugero ko umupira uhuza abantu kandi bakaba inshuti
I bumoso hari Idrissa Nyandwi...hirya hari Imurora Japhet, team manager ariko akaba n’uwo bafatanya gutoza by’agatenyo Musanze FC...abana bari kumwe ni aba Imurora Japhet banze gusigara bataje guterura uruhinja
Ibrahim wahoze ari Team manager wa Musanze FC
Abandi bagize Staff ya Musanze FC nabo bari bahari
Inshuti z’umuryango nazo zari zihari
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yashimye cyane abakinnyi na Staff ba Musanze FC bafashe umwanya wabo bakaza kubashyigikira no kubahemba...ati nicyo cyiza cya Siporo, ihuza abantu bakaba inshuti
Basangiye ifunguro
PHOTO & VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>