Abakinnyi n’abatoza ba Mukura bashyikirije petroli umuryango wa Gangi

Mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye, abakinnyi n’abatoza ba Mukura VS bashyikirije petroli yo gucana, umuryango wa nyakwigendera Hategekimana Bonaventure Gangi witabye Imana.

Gangi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki 15 Ugushyingo 2017 mu bitaro bya Kabutare i Huye azize uburwayi yari amaranye igihe.

Mu kuzirikana uwahoze ari kapiteni wa Mukura, abakinnyi n’abatoza bashyikirije petroli umuryango we nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda.

Kapiteni Zagabe (Ubanza iburyo), Alexis na Abou (wa mbere ibumoso) bashyikirije petroli Liliane, mushiki wa Gangi

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Mukura VS buzatanga inkunga yo gufasha umuryango we mu buryo bwihariye mu izina ry’umuryango mugari wa Mukura Victory Sports et Loisirs.

Gangi yakiniye amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda mu myaka 20 yamaze mu mupira w’u Rwanda. Yabaye umukinnyi na kapiteni wa Mukura VS mu 2009-2010.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • claude

    peterol ??? hahahah

    - 18/11/2017 - 13:38
Tanga Igitekerezo