Abakinnyi batarengeje imyaka 20 bafite impano bashobora kujyanwa gukina i Burayi na Dubai (AMAFOTO)

Abakinnyi b’abanyarwanda bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bafite amahirwe yo kujya gukina mu makipe akomeye i Burayi na Dubai nyuma y’uko umwe mu bashinzwe kurambagiza abakinnyi bakiri bato ku rwego mpuzamahanga aje mu Rwanda kubakurikina.

Morfaw Alexandre ukomoka muri Cameroun niwe waje muri iki gikorwa. Morafaw yatangiye kureba abana bafite impano kuri uyu gatatu tariki 12 Nyakanga 2023 . Yabitangiriye mu Bugesera mu mukino wahuje ikipe ya The Winners y’i Muhanga na Heroes FC.

Alexandre yaje mu Rwanda ku butumire bwa Perezida wa Heroes FC, Kanamugire Fidele, Musoni Protais usanzwe ari MD wa Mukura VS na Jean De Dieu Kagimbura uhagarariye inyungu z’abakinnyi batandukanye mu Rwanda ndetse n’abandi 5 yajyanye gukina i Dubai.

Alexandre ni Visi Perezida wa Rainbow Football Group, kompanyi ifite imikoranire n’amakipe atandukanye arimo CD Leganes yo muri Espagne, Elite Falcons y’ Dubai, AS Nancy yo mu Bufaransa, n’izindi zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rainbow kandi ifite imigabane mu ikipe ya MFK Vyškov yo muri Czech Czech Republic.

Uretse abakinnyi yarebye kuri uyu wa gatatu, Morfaw anafite gahunda yo kureba Elie Tatou wa Mukura VS.

Morafaw uri muri iki gikorwa na we yakinnye umupira w’amaguru ku rwego rw’ababigize umwuga, akina mu kibuga hagati. Yakinnye muri Bordeaux (1999) na Nantes zo mu Bufaransa (2005-2007) n’andi atandukanye , awusoreza muri Vancouver Whitecaps yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2007 yahamagawe muri Cameroun y’abatarengeje imyaka 20.

Abakinnyi azashima muri ibi bikorwa byo kureba impano zabo, biteganyijwe ko bazagirana ibiganiro bakajyanwa mu makipe bafitanye imikoranire bitewe n’ubushobozi bazaba bagaragaje.

Abakinnyi ba The Winners y’i Muhanga

Abakinnyi ba Heroes FC

Patrick usanzwe akina hagati muri Rayon Sports na we ari mu bari muri iki gikorwa cyo kwerekana impano zabo

Kazungu, umwe mu bana b’abahanga bakina muri The Winners y’i Muhanga

Morfaw Alexandre uri gushakisha abana bavutse hagati ya 2003 na 2006 bafite impano ngo bajye gukina i Burayi , Dubayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Uhereye i bumoso hari Kanamugire Fidele, Perezida wa Heroes FC ikunda kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda, Musoni Protais, MD wa Mukura VS na Jean De Dieu Kagimbura uhagarariye inyungu z’abakinnyi batandukanye mu Rwanda ndetse n’abandi 5 yajyanye gukina i Dubai barimo Mutsinzi Patrick ukina muri Al Wahda FC

Serieux, myugariro w’i bumoso wa The Winners ugaragaza ejo hazaza heza

Pascal ukina muri Rayon Sports na we ari mu bagaragaje impano yabo kuri uyu wa Gatatu imbere ya Morfaw Alexandre

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo