Abakinnyi bashya ba Rayon Sports mu bakomeje imyitozo yo kwitegura ’Saison’ nshya (PHOTO+VIDEO)

Abakinnyi bashya barimo rutahizamu w’Umunye-Congo, Chadrak Bingi Belo wakiniraga Daring Club Motema Pembe (DCMP) y’iwabo agasinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports bakomeje imyitozo yo kwitegura Saison nshya.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2023 yari ifunguriwe abafana ndetse n’itangazamakuru.

Abafana by’umwihariko bashimishijwe no kubona abakinnyi babo bashya ariko cyane cyane Bingi Belo ukomeje kugaragaza ko azanyeganyeza inshundura bigatinda.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025.

Belo ari mu bakinnyi beza muri Shampiyona ya RDC, aho mu mwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego 13, mu gihe uwabanje yari yatsinze ibitego 10. Yafashije kandi DCMP gusoza shampiyona iri ku mwanya wa kane.

Belo yabwiye itangazamakuru ko yishimiye kuza muri Rayon Sports ndetse ko yiteguye kwitwara neza gusa yirinze kuvuga ibitego azatsinda uyu mwaka.

Ati " Nshobora kuvuga ko nzatsinda 20 ariko wenda bikaba 25. Ariko niteguye kuzitwara neza."

Undi watangiye imyitozo ni Harerimana Abdulaziz uzwi nka Rivaldo wakiniraga Gasogi United werekeje muri Rayon Sports ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Harerimana yabaye umukinnyi wa karindwi Murera imaze kugura muri iyi mpeshyi, nyuma ya Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté na rutahizamu Chadrak Bingi Bello.

Bivugwa ko Rayon Sports isigaje kugura abakinnyi babiri barimo myugariro ndetse n’ukina mu kibuga hagati.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo