Abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports bapimwe icyorezo cya COVID-19 ndetse n’izindi ndwara zinyuranye mbere yo gutangira imyitozo bitegura saison ya 2023.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, bibera ku Ivuriro Hope riherereye i Nyamirambo.
Uretse gupimawa Covid-19, kuri iri vuriro abakinnyi ba Rayon Sports bafashwe ibindi bipimo by’indwara zinyuranye.
Umuganga mukuru wa Rayon Sports, Dr Mugemana Charles yabwiye Rwandamagazine ko impamvu bafashe ibindi bipimo ari uko abakinnyi bamaze igihe badakina bityo ko utahita ubashora mu kibuga utazi uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ati " Uretse Covid-19 isabwa kubanza gupimwa, twanasanze ari ngombwa ko dukorera abakinnyi ibindi bizamini ngo tumenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Ntabwo wahita ubashora mu kibuga utazi niba nta burwayi bakuye muri ibi bihe by’ibiruhuko bari barimo."
Abakinnyi babapimye ibiro, imiterere y’umutima, umwijima, umuvuduko w’amaraso, infection yo mu maraso, Diabete n’ibindi binyuranye.
Mugemana ati "Umukinnyi aba agomba kuba ameze neza mbere yo kujya mu kibuga, nta kindi kibazo afite. Nagombaga kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze mbere yo kubaha umutoza ngo atangire kubakoresha imyitozo cyane cyane ko tunafitemo abakinnyi bashya ."
Yunzemo ati " Uwo tugize uburwayi dusangana, bituma tumenya uko tumukurikirana, bikamufasha natwe bikadufasha mu kazi ka buri munsi."
Biteganyijwe ko Rayon Sports izatangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 mu Nzove.
Babapimye indwara zinyuranye
Ubwo babaga bategereje gupimwa....I buryo hari Arsene Tuyisenge wasinye muri Rayon Sports avuye muri Espoir...i bumoso ni Patrick wavuye muri Heroes akaba yari na kapiteni wayo
Osalue Rafael apimwa umuvuduko w’amaraso
Ganijuru Elia ukina ku ruhande rw’i bumoso rwugarira....Yavuye muri Bugesera FC
/B_ART_COM>