Abakinnyi batatu b’Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa barimo myugariro Sergio Ramos, umunyezamu Keylor Navas na Julian Draxler ukina asatira izamu, bageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.
Uruzinduko rw’iminsi itatu aba bakinnyi bazagirira mu Rwanda ruri muri gahunda ya Visit Rwanda ndetse biteganyijwe ko bazasura ibice nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Mu mpera za 2019 ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain mu gihe cy’imyaka itatu.
Ubu bufatanye ugamije kureshya abashoramari no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
Mu mashusho yashyizwe hanze na Visit Rwanda muri iki cyumweru, Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.
Ramos umaze umwaka umwe avuye muri Real Madrid, yaraye agaragaye mu mukino Paris Saint-Germain yanganyijemo na Strasbourg ibitego 3-3 ku munsi wa 35 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1.
Umunyezamu Keylor Navas yari ku ntebe y’abasimbura mu gihe Julian Draxler atitabajwe ku ruhande rw’iyi kipe yatwaye Shampiyona y’Abafaransa ku nshuro ya 10 mu cyumweru gishize.
Aba bakinnyi bazanye n’imiryango yabo, ni bo ba mbere bo mu Ikipe ya mbere PSG basuye u Rwanda kuva ubufatanye butangiye mu Ukuboza 2019.
Umunya-Brésil Raimundo Souza Veira de Oliveira ‘Raí’, wigeze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain yasuye u Rwanda mu Ugushyingo 2021, anitabira itangizwa rya Académie y’iyi kipe i Huye.
Raí w’imyaka 56, yabaye umunyabigwi wa kabiri wa PSG wasuye u Rwanda nyuma ya Youri Djorkaeff wahageze muri Werurwe 2020.

Sergio Ramos na bagenze bakinana muri Paris Saint-Germain bageze i Kigali
Ramos ukomoka muri Espagne, yakinnye umukino wa Strasbourg ku wa Gatanu
Umudage Julian Draxler akina ku mpande asatira izamu
Umunyezamu Keylor Navas akomoka muri Costa Rica
/B_ART_COM>