Abakinnyi ba Musanze FC bari mu bamaze gusogongezwa icyanga cy’ikinyobwa cya Skol kidasembuye cya Maltona.
Hari kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024 ubwo aba bakinnyi bari basoje imyitozo ibanziriza iya nyuma mu kwitegura Police FC bagomba gukina mu mukino w’umunsi wa 3 wa Shampiyona.
Kuri uyu wa Gatanu abanya Musanze nibo bari batahiwe kumva uburyohe bw’ikinyobwa cya Maltona. Ni igikorwa cyabereye mu marembo ya Stade Ubworoherane mu masaha yo gufata amafunguro.
Buri muntu wese wahageze yahawe ikinyobwa cya Maltona.
Maltona ni ikinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye, bikaba akarusho iyo ikonje.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo SKOL Brewery yagishyize hanze gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ari ho hose yishyuye 600 FRW.
Nyuma yo kuva mu myitozo, abakinnyi ba Musanze FC bari mu basogongeye ku buryohe bwa Maltona
MC ati nimwiyumvire UBURYOHE BUMARA INYOTA
Solomon ukina asatira izamu na we yasomye kuri Maltona nyuma yo kuva mu myitozo yo kwitegura Police FC kuri iki cyumweru
Umunyezamu Jobe wavunitse ukuboko, na we ari mu baje kumva uko Maltona iryoha
Myugariro Mukengele Christian wavuye muri Bugesera FC ubu akaba ari muri Musanze FC na we yasogongeye Maltona, ikinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa by’umwimerere
I Musanze nibo bari batahiwe! Uyu ati ikinyobwa ni iki ahubwo !
Muhire Anicet bahimba Gasongo, myugariro wa Musanze FC
MC Kibaya ati rwose munywe mucurure iki kinyobwa kidasembuye
I bumoso hari Ingwe Younus ushinzwe itangazamakuru muri Musanze FC naho i buryo bi Imurora Japhet, umutoza wungirije muri Musanze FC
Yishimiye guhabwa Maltona akanacyura ifoto ya Israel Mbonyi wamamaze iki kinyobwa
/B_ART_COM>