Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’ibihugu bakoranye n’abandi imyitozo bitegura Al Hilal

Abakinnyi ba APR FC bari mu makipe y’igihugu , mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bakoranye na bagenzi babo bitegura umukino wa ½ tuzahuriramo na Al Hilal SC ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri.

Abakinnyi bane bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiye Zimbabwe iwayo igitego 1-0, bageze muri Tanzania mu rukerera rwo kuri uyu munsi bahita basanga bagenzi babo kuri Hotel, bavanayo bajya mu myitozo.

Abo ni Mugisha Gilbert watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino, Ishimwe Pierre, Fitina Omborenga na Kapiteni Niyomugabo Claude.

Ssekiganda Ronald na Denis Omedi bo nyuma yo gufasha Uganda Cranes gutsinda Somalia na Mozambique, bageze i Dar es Salaam mbere gato y’uko imyitozo itangira ni ko guhita bakomerezayo.

Umukino wa APR FC na AL Hilal Omdurman wagombaga kuba ku wa Gatanu saa Sita n’igice za Tanzania, ariko washyizwe ku wa Gatandatu ayo masaha ku mpamvu zitari zatangazwa na CECAFA.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo