Abakinnyi batanu ba APR FC barimo Niyigena Clement usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23, batangiye imyitozo mu Amavubi U23 yitegura umukino ubanza azahuramo na Mali ku wa Gatandatu.
U Rwanda ruzakina na Mali mu mikino ibiri y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.
Ikipe y’Igihugu imaze iminsi itandatu i Huye mu myitozo, ariko yari idafite abakinnyi batanu ba APR FC batinze kwitabira umwiherero kubera umukino w’ikirarane wa Shampiyona banganyijemo na Police FC ku wa Mbere.
Niyonshuti Hakim ni we mukinnyi w’Ikipe y’Ingabo wakoranaga n’abandi imyitozo i Huye mu gihe abandi batanu barimo Irumva Justin usanzwe ukinira Intare FC, basanze abandi ku wa Kabiri.
Niyigena Clement usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi U-23, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Anicet n’abanyezamu Mutabaruka Alexandre na Ishimwe Jean Pierre, bose bakoranye na bo bamaze gusanga abandi ndetse bakora imyitozo kuri uyu wa Gatatu.
Umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu saa Cyenda mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako muri Mali tariki ya 29 Ukwakira 2022.
Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu ari naryo rya nyuma rigana mu Gikombe cya Afurika.
Rudasingwa Prince afunga neza inkweto mbere yo kwinjira mu kibuga
Irumva Justin wa Intare FC na we yongewe mu Amavubi U23
Dylan ni umwe mu bakinnyi bavuye i Burayi bahamagawe
Amavubi U23 ari kwitegura imikino ibiri azahuramo na Mali
Niyigena Clement ari mu batangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu
/B_ART_COM>