Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, ntiyashyizwe mu bakinnyi 21 izifashisha mu mukino w’Umunsi wa kane wa Shampiyona izakirwamo na Marines FC ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukwakira 2022, kuri Stade Umuganda.
Rayon Sports itaratsindwa umukino n’umwe muri Shampiyona, yajyanye i Rubavu abakinnyi 21.
Muri abo ntiharimo Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul, kubera imvune kimwe na Ganijuru Elie na we umaze iminsi afite imvune.
Abandi bakinnyi batagaraye ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye barimo Moussa Camara, umunyezamu Ramadhan Kabwili na Boubacar Traoré.
Abakinnyi 21 Rayon Sports yajyanye i Rubavu:
Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bohneur, Ndekwe Felix, Esenu Musa, Onana Leandre, Iraguha Hadji, Kanamugire Roger, Mbirizi Eric, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Mugisha François, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Nkurunziza Félicien, Rafael Osaluwe, Rudasingwa Prince, Tuyisenge Arsène, Paul were, Eric Ngendahimana na Iradukunda Pascal.