Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri 2022, abakinnyi 173 baturutse mu makipe 11 yo mu bice bitandukanye, bitabiriye irushanwa rya "Bye Bye Vacance Taekwondo Championship" ryabaye ku nshuro ya kane.
Iki gikorwa cyari cyateguwe n’Ikipe ya Special Line-up Taekwondo Club, uyu mwaka cyari gifite intego igira iti "Tugane ishuri twirinda ibiyobyabwenge, turwanya inda ziterwa abana b’abangavu, agakoko gatera SIDA tukarandure burundu."
Amakipe 11 yitabiriye iki gikorwa ni Special Line Up Taekwondo Club (ari nayo yagiteguye), Unity Taekwondo Club, Wisdom Taekwondo Club, Magnetude Taekwondo Club, White stars Taekwondo Club na Kirehe Taekwondo Club.
Hari kandi National Police Taekwondo Club, Ndera Taekwondo Club, Muhanga Taekwondo Club, Scorpion Taekwondo Club na Kinyinya Taekwondo Club.
Umuyobozi wa Special Line-up Taekwondo Club, Master Habimana Jean Claude, yatangaje ko "Nubwo hari hashize imyaka itatu iki gikorwa kitaba kubera icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije siporo muri rusange, byibura kuri iyi nshuro iki gikorwa ari icyo kwishimira kuko cyitabiriwe n’amakipe menshi."
Yakomeje agira ati "Ikindi kandi ni uko Special Line-up yishyurira abana 25 batishoboye amashuli, ikishyurira abana babiri amashuli y’imyuga ndetse ikaba ifite abana 32 bavuye mu muhanda bareka kunywa ibiyobyabwenge binyuze muri iki gikorwa."
Yongeyeho ko bishimira ko bavuye ku banyamuryango umunani ubu bakaba bageze ku banyamuryango 480.
Mu makipe yahize ayandi, iya mbere yabaye Unity Taekwondo Club yatsindiye imidali itanu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itatu y’Umuringa.
Wisdom Taekwondo Club yabaye iya kabiri ifite imidali itatu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’itandatu y’Umuringa.
Kirehe Taekwondo Club ya gatatu, yatahanye imidali itatu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’ine y’Umuringa. Yakurikiwe na Special Line Up Taekwondo Club yabonye umudali umwe wa Zahabu, itatu ya Feza n’umwe w’Umuringa.
White Stars Taekwondo Club yabaye iya gatanu n’imidali itatu ya Zahabu, ibiri ya Feza n’umwe w’Umuringa.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Taekwondo Federation, Mbonigaba Boniface, yatangaje ko yishimira urwego iki gikorwa kigezeho, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha umukino kwaguka binyuze mu bakiri bato ndetse yizeza ubufatanye muri iki gikorwa.
Mukundiyukuri Jean de Dieu wari uhagarariye Komite Olempike y’u Rwanda, yashimye uko iki gikorwa cyagenze ndetse avuga ko iri rushanwa rigiye gushyirwa ku ngengabihe y’imikino muri Komite Olempike y’u Rwanda.
Abakinnyi baturutse mu makipe atandukanye bitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya kane
Mukundiyukuri Jean De Dieu ushinzwe ibikorwa bya Komite Olempike y’u Rwanda
Perezida wa Special Line-up Taekwondo Club, Master Habimana Jean Claude
/B_ART_COM>