Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru izakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho abakinnyi 13 ari bo batemerewe gukina Umunsi wayo wa 25.
Imikino umunani iteganyijwe guhera ku wa Gatanu izabanzirizwa n’uzahuza AS Kigali na Gasogi United kuri Stade ya Kigali mu gihe Bugesera FC izaba yakiriye Espoir FC i Nyamata.
AS Kigali izakina idafite Kapiteni wayo, Niyonzima Haruna, wujuje amakarita atatu ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports mu cyumweru gishize. Gasogi United, yo izaba idafite Bugingo Hakim ukina mu kibuga hagati.
Ku wa Gatandatu hateganyijwe imikino irimo uwa Rayon Sports na Police FC. Abakinnyi b’amakipe yombi bazatakina uyu mukino ni Manace Mutatu na myugariro Musa Omar.
Etoile de l’Est iri kurwana no kudasubira mu Cyiciro cya Kabiri, izakirwa na APR FC idafite abakinnyi bane ari bo Agblevor Peter, Niyonzima Eric, Nwosu Chukwudi Samuel na Twagirayezu Fabien.
Uko amakipe azahura ku Munsi wa 25 wa Shampiyona, imikino yose ni 15:00
Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022
- AS Kigali vs Gasogi United (Stade ya Kigali)
- Bugesera FC vs Espoir FC
Ku wa Gatandatu, tariki 29 Mata 2022
- Gicumbi FC vs Etincelles FC
- Mukura FC vs Gorilla FC (Stade Kamena)
- Police FC vs Rayon Sports
Ku Cyumweru, tariki 1 Gicurasi 2022
- APR FC vs Etoile de l’Est
- Marine FC vs Musanze FC
Ku wa Mbere, tariki 2 Gicurasi 2022
- Rutsiro FC vs Kiyovu Sports
Abakinnyi batemerewe gukina imikino y’Umunsi wa 25 wa Shampiyona
- Niyonzima Haruna (As Kigali)
- Muhinda Brian (Bugesera Fc)
- Agblevor Peter (Etoile De L’est Fc)
- Niyonzima Eric (Etoile De L’est Fc)
- Nwosu Chukwudi Samuel (Etoile De L’est Fc)
- Twagirayezu Fabien (Etoile De L’est Fc)
- Bugingo Hakim (Gasogi United)
- Ngendahimana Eric (Kiyovu Sc)
- Byukusenge Jean Michel (Gorilla Fc)
- Nkundimana (Musanze Fc)
- Mussa Omar (Police Fc)
- Mutatu Mbendi Manace (Rayon Sports Fc)
- Hatangimana Eric (Rutsiro Fc)
Haruna Niyonzima ari mu bakinnyi 13 batemerewe gukina Umunsi wa 25 wa Shampiyona
/B_ART_COM>