Shinning Stars Academy ibamo n’abahungu ba KNC yegukanye ibikombe bibiri mu irushanwa ry’umunsi umwe ryateguwe na FTPR(Football talent promoters Rwanda).
Ni urushanwa ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 ku kibuga cy’ishuri rya Wellspring riherereye i Nyarutarama.
Ni irushanwa ryahawe izina rya ’Summer One day Tournament’ ryateguwe mu rwego rwo kuzamura impano no guhuza abana bagakina, bakabona amarushanwa ndetse no gutsura ubushuti.
Ryahuje academies 4 :FTPR(Football talent promoters Rwanda), Elite academy, Shinning Academy na Gikondo Football Academy.
Abana bari mu byiciro bitatu:abari munsi y’imyaka 9, abari munsi y’imayaka 11, n’abari munsi y’imyaka 13.
Mu cyiciro cy’abari munsi y’imyaka 9 , igikombe cyegukanywe na FTPR naho abari munsi y’imyaka 11 n’abari munsi y’imyaka 13 byombi byegukanwa na Shinning Stars y’umuroza Nkotanyi.
Mu bari munsi y’imyaka 11 muri Shinning Stars niho abahungu babiri ba KNC: Manzi Alvin na Shema Gavin bakina. Bahamya ko bazakomeza gukina kugeza ku rwego rwo mu cyiciro cya mbere ngo bagakinira Gasogi United ya se nkuko babibwiye Rwandamagazine.com.
FTPR ( Football talent promoters Rwanda) ni project yatangijwe na Mbabazi Alain mu 2014 akaba ari umutoza wa football ( Coach) ndetse n’umwarimu uhugura abandi batoza ( CAF coach Instructor)
FTPR ifite intego yo guteza imbere impano y’umupira w’amaguru mu bana bato kuva ku myaka 6 kugeza kuri 18 binyuze mu kubaha imyitozo ikwiriye ndetse no kubategurira imikino ya gicuti n’amarushanwa
FTPR kandi nkuko slogan yayo iri “ develop a talent for the future opportunities “ igamije gufasha abana kuzamura impano ariko nanone yita kubihuza n’amasomo yabo ndetse no kwibutsa abana ko inyungu zo gukina umupira ejo hazaza ari nyinshi cyane atari ukuzaba umukinnyi gusa ahubwo hari amahirwe menshi bibazanira mu myaka iri mbere kandi ko guhuza amasomo n’impano aribyo bizabashoboza kugera ku bikomeye.
FTPR ikaba iterwa inkunga n’ababyeyi bayirereramo, kuko ibikorwa byose byayo bikorwa mu misanzu y’ababyeyi.
FTPR ikaba ubu ifite amarerero abiri, FTPR academy ikorera imyitozo kuri Greenhills ndetse na Elite academy ikorera imyitozo kuri Wellspring.
Abana bo muri Shinning Stars bari baje guhatana mu byiciro byose ariko begukana ibikombe 2 muri 3 byakinirwaga
Abana bo muri FTPR ari nayo yateguye iri rushanwa babashije kwegukana igikombe kimwe mu bari munsi y’imyaka 9
Gikondo Football Academy
Pekeyake ni umwe mu batoza muri Elite Academy
Bakinnye mu byiciro bitandukanye
Bagaragaje ubuhanga ndetse n’icyizere cy’ejo hazaza ku mupira w’amaguru mu Rwanda
Mbabazi Alain washinze FTPR akaba ri na we wateguye iri rushanwa. Ni umutoza wa football ( Coach) ndetse n’umwarimu uhugura abandi batoza ( CAF coach Instructor)
Shema Gavin, umuhungu wa KNC akina mu bari munsi y’imyaka 11 muri Shinnig Stars. Akina nka rutahizamu
Murumuna we Manzi Alvin basanzwe bakinana ariko we akaba atakinnye iri rushanwa kubera uburwayi, yari yaje kumushyigikira na bagenzi be ngo begukane igikombe
Iyo intsinzi yabonekaga, babigaragazaga mu buryo butandukanye, akabona bibereye ijisho
Hari aho bitabazaga Penaliti
Bagaragaje ubuhanga
’
Ababyeyi bari baje kureba impano z’abana babo
Nkotanyi nyiri Shinning Stars
Nk’uko Manzi Thierry yambara igitambaro, uyu Manzi mugenzi we na we mu bana aracyambara
Shinning Stars bishimira ibikombe bari bamaze kwegukana
Mushimire bitirira ’Kwa Mushimire’ ku Kimironko na we ni umwe mu babyeyi bafite abana muri Shinning Stars
Samir wa B&B FM yakurikiye iri rushanwa
Hatangwaga igikombe, hakanahembwa umukinnyi witwaye neza muri icyo cyiciro...aha ni munsi y’imyaka 9 . Igikombe n’umudali byegukanywe na FTPR
Mu bari munsi y’imyaka 11, Shinning Stars niyo yabyegukanye
Munsi ya 13 naho ibihembo byatwawe na Shinning Stars
Igikombe kiraryoha mwa bantu mwe !
Alvin na Gavin bafata ifoto baza kwereka se KNC
Nkotanyi yashimiye abasore be bamuhesheje ibikombe
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>