Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, bamwe mu bakunzi b’ikiganiro cy’imikino ’Urukiko rw’ubujurire’ cya Fine FM 93.1 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, banaremera umwe mu bayirokotse utuye mu Murenge wa Gisozi.
’Groupe’ ya Whatsapp y’ikiganiro ’ Urukiko rw’ubujurire’ irimo abarenga 400. Icyenda bari bahagarariye abandi nibo bitabiriye ibi bikorwa byombi bakoze ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.
Bari baherekejwe na Sam Karenzi ukuriye ikiganiro ’Urukiko rw’ubujurire’ ndetse akaba n’umuyobozi mukuru wa Fine FM. Karenzi yari ahagarariye bagenzi be bakorana icyo kiganiro kiri mu bikunzwe cyane mu Rwanda.
Mbere yo kwinjira mu nzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Kigali rwa Gisozi, abagize iri tsinda ry’abakunzi b’ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire beretswe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko mbere yaho abatutsi batotezwaga n’uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu.
Mu bindi basobanuriwe kandi harimo no kubereka aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside mu rugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bashyize kandi indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ntakirutimana Blandine uri mu bateguye iki gikorwa akaba n’umwe mu bayobozi b’urwo rubuga bahuriyeho, yabwiye Rwandamagazine.com ko iki gitekerezo bakigize bakakigeza kuri Sam Karenzi, na we akagishima cyane, bashyira hamwe nk’itsinda bagishyira mu bikorwa.
Yavuze ko abenshi bari muri iyo ’groupe’ ari abakiri bato bityo ko byabafashije cyane kuko harimo n’abari basuye bwa mbere Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ati " Abenshi muri aba bari bahagarariye bagenzi bacu ni ubwa mbere basuye urwibutso rwa Gisozi. Urumva ko bagize amahirwe yo kumenya amateka y’igihugu cyacu. Burya ngo utamenye iyo ava, ntamenya n’iyo ajya."
Yunzemo ati " Iri ryari itsinda rya mbere, turanateganya ko n’abandi tubana muri groupe bazaza kuko ni igikorwa cy’ingenzi gusura uru rwibutso tukamenya amateka cyane twe nk’urubyiruko, zo mbaraga z’igihugu cyacu."
’Sinari nziko abana nk’aba baza kunsura’
Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Kigali, abari bagize iri tsinda bagiye gusura Mukantabana Alphonsine utuye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Ruhango , Umudugudu wa Ntora. Afite imyaka 68. Yapfakaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uretse kumusura, bagiye banamushyiriye ibyo kurya ndetse n’ibahasha. Byose ni ibyakusanyijwe n’ababa muri ’Groupe’ y’Urukiko rw’Ubujurire.
Mukantabana yabakiranye urugwiro, baribwirana, baraganira bishyira kera.
Avuga uko yakiriye iki gikorwa, Mukantabana yabwiye Rwandamagazine.com ko bimushimishije cyane.
Ati " Ndabyishimiye kuba abana bantekereje bakanyibuka , bitumye numva nkomeye, ndabasabira kugira ngo nibura bazagere kuri iyo myaka. Kuba bansuye, ndabasabira umugisha ku Mana kugira ngo bazagere muri iyi myaka mfite cyangwa barenzeho."
Abajijwe ubutumwa yaha abakiri bato yagize ati " Musenge kandi mwizere Imana kuko ufite Imana ntacyo abura, ni iyo waba ushonje , ni iyo waba urwaye , burya urakira byanga bikunda . Nabaga aho ngaho numva ko ntabona abana nkaba baza kunsura , ubu rero nkaba nezerewe cyane , ndabasabira imigisha isesuye."
Eric Ndagijimana bahimba Sarpong na we uri mu bayoboye abandi muri iyo Groupe yavuze ko iki ari igikorwa cya mbere bakoze nk’iryo tsinda rikunda ikiganiro Urukiko rw’ubujurire, ariko bakaba bateganya no gukora ibindi binyuranye.
Ati " Ndashimira cyane bagenzi bacu duhurira ku rubuga ko bitabiriye iki gikorwa, tukaba natwe dusohoje ubutumwa bwabo. Ni igikorwa cya mbere ariko turateganya n’ibindi kuko turimo ingeri nyinshi kandi ziteguye gukorera igihugu."
Yunzemo ati " Ikiganiro nicyo cyaduhuje ariko nyuma yaho twasanze tugomba kugira n’uruhare mu bikorwa binyuranye byubaka igihugu. Turashimira cyane Fine FM yaduhurije hamwe."
’Bidutera imbaraga nyinshi’
Sam Karenzi yavuze ko igikorwa nk’iki ari kimwe mu bibatera imbaraga zo gukora cyane.
Ati " Kuba ukora ikiganiro, ukagira itsinda ry’abagikunda bihurije hamwe bakaba banakora ibikorwa nk’ibi, bidutera imbaraga nyinshi cyane. Urabona ko uretse kuba bakunda ibyo tubagezaho, biteguye kubiheraho bakanakorera igihugu."
Yunzemo ati " Turushaho rero gushyira imbaraga mubyo dukora kuko urabona ko bihuza ingeri nyinshi, bikaba byanagira abo bihindurira ubuzima. Ndanaboneraho abantu bose badahwema kutwereka ko bakunda ibyo dukora, tubizeza kutazabatenguha, nshimira by’umwihariko abagize groupe ’Urukiko rw’Ubujurire’."
Ikiganiro ’Urukiko rw’ubujurire’ gikorwa na Sam Karenzi, Muramira Regis, Jado Dukuze, Aime Niyibizi na Isimbi Christelle. Gitambuka kuri FINE FM 93.1 no kuri Youtube ya FINE FM buri wa mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa yine z’amanywa kugeza saa saba z’amanywa.
Abahagarariye abandi muri ’Groupe’ y’ikiganiro ’Urukiko rw’ubujurire’ nibo basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi
Sam Karenzi, umuyobozi wa Radio Fine FM akaba n’umuyobozi w’ikiganiro ’Urukiko rw’ubujurire’ niwe wari uhagarariye bagenzi be
Sam Karenzi niwe wanditse ubutumwa mu gitabo cy’abasuye uru rwibutso
Bahise bajya gusura Mukantabana Alphonsine
Bamushyiriye n’ibahasha
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE