Abafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira irushanwa ry’Akadege FC (AMAFOTO)

Nyuma y’uko Akadege FC gakomeje kugaragaza gushyigikira impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru, kuri ubu abafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira irushanwa ryabo bakora buri mwaka, bakarisoza ikipe ya mbere ikina n’iya kabiri, bakomeje kwiyongera.

Ku ikubitiro, bahereye ku bafatanyabikorwa b’abanyamuryango babo barimo La Majorette Bar And restaurant, Mapozi Depot, Buba Contractor, 2020 Construction ndetse na Sepa MS Landscaping. Sepa MS Landscaping isanzwe ikorera muri Australia ariko kuri ubu ikaba igiye gutangira gukorera mu Rwanda. Nyirayo, Sepa Emmanuel ni umunyamuryango w’Akadege FC ukunda gushyigikira impano mu mupira w’amaguru z’abakiri bato.

Kuri iki cyumweru tariki 20 Ukuboza 2025 nibwo basozaga umwaka wabo w’amarushanwa, ikipe ya kabiri itsinda ikipe ya mbere 2-1 mu mukino wabereye ku kibuga cy’i Ndera kwa Padiri.

Akadege FC yashinzwe muri 2002, ishingwa n’abantu bari batuye munsi y’ikibuga cy’indege i Kanombe ari naho mbere bakoreraga imyitozo ariko ubu bakaba basigaye bakorera imyitozo ku kibuga cy’i Ndera kwa Padiri ari naho bakirira imikino yabo.

Batangiye ari abanyamuryango 15 ariko ubu imaze kugira abanyamuryango bagera kuri 200 baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Uretse kuba nk’Akadege FC bazamura zimwe mu mpano z’abakiri bato, banategura imikino inyuranye ya gishuti izafasha ku kongera abanyamuryango bashya ndetse banagende bakora ubukangurambaga bunyuranye bwo guteza imbere umupira w’amaguru imbere cyane cyane mu bakiri bato bityo biteze imbere igihugu mu mupira w’amaguru.

Ikipe ya A yambikwa n’umufatanyabikorwa wabo Sepa MS Landscaping ....Nyirayo ni uwa kane uturutse i bumoso (wambaye 15)

Ku mukino wa nyuma usoza umwaka haba hatumiwe abashyitsi batandukanye barimo n’abakuriye amakipe


Sepa Emmanuel arwanira umupira n’uwo mu ikipe ya kabiri

I bumoso hari Eng. Muhire, Perezida w’Akadege Family naho i buryo ni Mbuyu, umunyamabanga w’Akadege Family

Eng.Dushime William bahimba DY uri mu banyamuryango b’Imena b’Akadege Family yagaragaje ubuhanga muri uyu mukino

Ikipe ya kabiri yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-1

Hilamu, kapiteni w’ikipe ya kabiri ahabwa igikombe na Sepa, Perezida w’icyubahiro w’Akadege Family ndetse na Muhire, Perezida wayo

Abbas yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi ariko akaba anganya na Gomez na we wahembwe...Yahembwe n’uhagarariye Finance mu Kadege Family Eng. Bunani Jean Luc uhagarariye company y’ubwubatsi Buba Construction

Gomez na we uri mu batsinze ibitego byinshi

Blaise wahize abandi mu kinyabupfura na we yahembwe...Yahembwe n’uwari ukuriye Mapozi Depot

Baraka, umunyezamu witwaye neza

Kabera Thomas witwaye neza muri uyu mukino wa nyuma, agatsinda igitego cyahesheje intsinzi ikipe ye agitsindiye ku murongo w’ikibuga hagati, ni na we watowe nk’umukinnyi w’irushanwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo