Abafana basangiye n’abakinnyi ba Rayon Sports banabaha impamba - AMAFOTO

Mbere y’uko abakinnyi ba Rayon Sports burira indege iberekeza mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Confederation Cup muri Mozambique bagomba gukina na Costa do Sol, abafana ba Rayon Sports basangiye n’abakinnyi ndetse babaha n’impamba babasaba kujya gukora amateka , abakinnyi nabo babemerera kuzatahukana intsinzi. Bakame yavuze ko bizeye ko bazataha babyina intsinzi imihanda igafungwa, sakindi ikazaba ibyara ikindi.

Ku mugoroba wo kuri uyu Gatandatu tariki 14 Mata 2018, abafana bahagarariye abandi ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bakiriye ikipe ya Rayon Sports igomba kujya muri Mozambique, barasangira, buri ruhande ruhiga imihigo yarwo.

Buri Fan Club yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo. Muvunyi Paul , Perezida wa Rayon Sports na we yari mu Nzove aho uyu muhango wabereye. Abandi bari bahari ni King Bernard, umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper, Zitoni , umunyamategeko wa Rayon Sports ndetse na Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports.

Mike Runigababisha wavuze mu izina rya Fan Clubs za Rayon Sports yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko bashaka ko bajya muri Mozambique bagakora amateka atarakozwe n’indi kipe iyo ariyo yose mu Rwanda, ibindi bakazabibabaza nyuma. Yavuze ko kubakira no kugira icyo babagenera babikoze kugira ngo babone ko nubwo bagiye ariko abafana basigaye mu Rwanda babazirikana iteka kandi babahora inyuma.

Fan Clubs zose zibumbiye hamwe bagenera abakinnyi 19 barekeza muri Mozambique amadorali ya Amerika 1900 $ (1.643.500 FRW) bityo buri mukinnyi yahise ahabwa amadorali 100 (86.500 FRW) yo kwifashisha nk’impamba.

Mu ijambo rye, Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports yemereye abafana ba Rayon Sports ko bagiye kwitwara neza bagakora amateka, bakazishimana ubwo bazaba bagarukanye intsinzi. Yavuze ko kuba amakipe akomeye ku nka Barcelona na Real Madrid zarabashije kwishyurwa ibitego 3, ngo babikuyemo isomo rikomeye.

Yagize ati " Tuzakina nkaho ari 0-0...Ibyabaye kuri ariya makipe akomeye twakuyemo amasomo akomeye... Intego ni ugutsinda. Ntabwo tugiye kugarira izamu, ahubwo intego ni ukongera gutsindira na hariya, nidutahukana intsinzi, tuzishimane n’abafana nibashaka imihanda bazayifunge, sakindi izabe ibyara ikindi."

Umutoza Ivan Minnaert we yavuze ko nta byinshi yatangaza mbere y’umukino ahubwo ngo intego ugutsinda nkuko babikoze mu mukino ubanza bagatsinda ibitego 3.

Perezida Muvunyi yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko bakwiriye kujya gukuraho amateka mabi yaranze Rayon Sports mu myaka 50 imaze ishinzwe ikaba itarabasha kugera mu matsinda y’ibikombe bihatanirwa ku mugabane wa Afurika. Yababwiye ko iminota 90 basigaje gukina ariyo ishobora guhindura amateka bityo bigafungurira amarembo abakinnyi bo mu Rwanda kubona amakipe akomeye.

Ati " Hari umukinnyi muzi w’Umunyarwanda ukina muri Shampiyona ikomeye yo mu Bufaransa, Mu Bwongereza cyangwa mu Budage ?... Impamvu ni uko abashakisha abakinnyi bareba mu babashije kugera ku rwego rwo hejuru…iminota 90 niyo izahindura ayo mateka, namwe mukaba muri bamwe batoranywamo. Bariya bakina hariya ntacyo babarusha…Mumenye ko muzaba muhagarariye igihugu cyose, ntabwo ari Rayon Sports gusa…"

Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Costa do Sol izahita ikomeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse ihabwe amadorali ya Amerika ibihumbi 275. Ni asaga miliyoni 230 FRW (237.875.000 FRW).

Perezida Muvunyi yemereye abakinnyi ba Rayon Sports ko mu gihe baba bakomeje mu matsinda 19 bajya muri Mozambique biyongereyeho Pierrot na Caleb bazahabwa ibihumbi 60 (51.900.000 FRW) bakabigabana na 4 bagize ‘Staff technique’ ya Rayon Sports izajya muri Mozambique. Ni ukuvuga ko buri umwe azahabwa asaga miliyoni ebyiri n’igice (2.760.000 FRW). Abasigaye mu Rwanda bazagabana 15.000 $ (12.975.000 FRW), ikipe isigarane 200.000 $.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 3 tariki 18 Mata 2018 i Maputo muri Mozambique. Umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze 3-0.

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana muri Mozambique:

Abanyezamu :

Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim

Ba myugariro :

Faustin Usengimana
Mutsinzi Ange
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Eric Rutanga
Irambona Eric
Manzi Thierry

Abakina hagati :

Kevin Muhire
Niyonzima Olivier Sefu
Yannick Mukunzi
Mugisha Francois
Ba rutahizamu:
Yassin Mugume
Shassir Nahimana
Djabel Manishimwe
Shaban Hussein Tchabalala
Ismaila Diarra
Christ Mbondi

Minnaert aganira na Perezida Muvunyi

Ruhamyambuga Paul, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports na we yari ahari...umukurikiye ni Muhirwa Prosper

Nkunzingoma Ramazan utoza abanyezamu

Claude Muhawenimana niwe wari umuhuza w’amagambo, MC

Yannick Mukunzi na Faustin Usengimana

Yassin Mugume, Nahimana Shasir na Hussein Tchabalala

Kapiteni Bakame n’umutoza Ivan Minnaert

Manzi Thierry

Myugariro Mutsinzi Ange na Nyandwi Saddam

Manishimwe Djabel na nyezamu Ndayisenga Kassim

Irambona Eric na Sefu mu muhango wo kwakirwa n’abafana mbere yo guhaguruka

Diarra na Muhire Kevin

Rutanga na Christ Mbondi

Rwarutabura yari ahari

Coach Lomami Marcel

Abari bahagaririye abafana

Basangira ka Brochette

Irambona na Master basangira ka Brochette

Bakame avuga ijambo

Mike Runigababisha aha amatike abakinnyi n’impamba y’amadorali 100 $ buri umwe yagenewe n’abafana

Bakame amaze guhabwa impamba bari bagenewe n’abafana

Minnaert yanze kuvuga byinshi mbere y’umukino, ahubwo ngo ajyanywe no gutsinda

Perezida Muvunyi yibukije abakinnyi ba Rayon Sports ko bagiye bahagarariye igihugu

Mugume ati turiteguye neza cyane

Hussein Tchabalala witezweho ibitego bisanga 2 yatsinze mu mukino ubanza

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Andika ubutumwa imana ibagende imbere tubarinyuma

    - 16/04/2018 - 11:56
  • ######

    Andika ubutumwa imana ibagende imbere tubarinyuma

    - 16/04/2018 - 12:01
Tanga Igitekerezo