Abafana ba Tottenham mu Rwanda biyemeje kubaka Fan Club ikomeye (Amafoto)

Abafana b’ikipe ya Tottenham Hotspur bo mu Rwanda bibumbiye hamwe biyemeje kubaka Fan Club ikomeye ku buryo izamenyekana i Londres ndetse ikarangwa n’ibikorwa bitandukanye bifasha umuryango Nyarwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 22 Gicurasi 2022, ni bwo aba bafana bahuye ku nshuro ya mbere ubwo ikipe yabo yanyagiraga Norwich City ibitego 5-0 ikanashimangira umwanya wa kane wayihesheje kuzakina UEFA Champions League mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Visi Perezida wa Fan Club ya Tottenham mu Rwanda, Twagiramungu Vincent de Paul uzwi ku izina rya Pavic, yavuze ko impamvu bahisemo guhura kuri iyi nshuro ari uko babonye ikipe yabo yongeye gusubira mu ruhando rw’amakipe akomeye kandi afite ijambo i Burayi.

Ati “Mu myaka ishize ubwo Pochettino [Mauricio] yari amaze kugenda, hagiye hazamo ibibazo tukananirwa kuza muri Big 4 ariko uyu munsi twari twabipanze akenshi tumaze kubona umusaruro w’umukeba duturanye [Arsenal] kugira ngo tubashe kwishima tumubabaze nk’umukeba.”

Yongeyeho ko abafana ba Tottenham mu Rwanda bahari nubwo atari benshi nk’ab’andi makipe akomeye mu Bwongereza kandi akunzwe cyane hano imbere mu gihugu.

Ati “Mu bintu bimwe byantunguye ni uko nta bukangurambaga bukomeye twakoze ahubwo ni uko nabonye abantu baruta izi kipe zimwe na zimwe zitwara ibikombe, urugero nka Manchester City ntabwo turabona ikora ihuriro nk’iri, ariko kugeza ubu nyuma y’izo muzi; Manchester United, Liverpool, Chelsea na Arsenal, nkeka ko turi aba kane muri uru Rwanda kuko abandi ntiturabona ibikorwa byabo.”

Yakomeje agira ati “Twifuje ko uyu mwaka nitubona Big 4 twazigaragaza nka Fan Club ya Tottenham Hotspur kugira ngo twerekane ko duhari.”

Yemeje ko mbere abantu bari bakitinya, ugasanga umuntu afana Tottenham aba Kirehe, aba Rusizi ntaho bashobora guhurira ngo bamenyane. Ati “Ubu twagerageje kubahuza. Abo mwabonye hano ni bake, hari n’abandi bazaza.”

Fan Club ya Tottenham ikorera mu Rwanda kuva mu 2016 ndetse kuri ubu ibarizwamo abanyamuryango bari hejuru ya 45.

Mu bikorwa ubuyobozi bwayo n’abayigize bateganya harimo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubakira abakene, kwitabira no gushishikariza abandi gahunda za Leta nk’uko Twagiramungu Vincent de Paul yakomeje abigarukaho.

Ati “Turateganya ibintu byinshi haba imbere muri twe cyangwa ku bandi bantu. Iyo turebye ibyo abandi barimo abakeba bakora ni ibintu byiza dushobora kubigiraho. Natwe turifuza kujya muri uwo mujyo.”

Iyi Fan Club yizeye ko mu myaka ibiri iri imbere izaba yemewe nk’imwe mu zizwi na Tottenham ku Isi, ni nyuma y’uko yatanze ubusabe mu 2018 kuri ubu ikaba itegereje igisubizo.

Abafana ba Tottenham bo mu Rwanda bahuye ku Cyumweru ubwo ikipe yabo yashimangiraga ko izakina UEFA Champions League

Cyubahiro Didier “Maître Pochettino” ni we Perezida wa Fan Club ya Tottenham mu Rwanda

Umunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude [Kanyizo] ukorera Radio/TV1 ni umwe mu bakunzi ba Tottenham ndetse ni we ushinzwe itangazamakuru muri Fan Club

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo