Abafana ba Rayon Sports nzabaha ibyo mfite byose - Manace

Bidasubirwaho rutahizamu Manace Mutatu Mbedi ukomoka ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, ndetse asezeranya abafana kuzabaha ibyo afite byose.

Kuri iki cyumweru tariki 5 Nyakanga 2020 nibwo umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yari yatangaje ko bamaze kumvikana na Gasogi United ku igurwa rya Manace Mutatu Mbedi.

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nyakanga 2020 nibwo uyu mukinnyi utaha izamu aciye ku ruhande rw’iburyo cyangwa rw’ibumoso yasinye imyaka 3 muri Rayon Sports. Yaguzwe Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda agomba kugabana n’ikipe ya Gasogi United yari amazemo umwaka umwe.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com yavuze ko yishimiye gusinyira Rayon Sports. Kuri we ngo azatanga ibyo afite byose.

Ati " Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports ni uko nzabaha ibyo mfite byose. Nzitanga 100%. Nakinnye mu makipe afite abafana benshi nka Lupopo na Renaissance. Navuga ko gukina mu ikipe nka Rayon Sports ari byiza kuko abafana baragushyigikira."

Manace yerekeje muri Rayon Sports nyuma ya Guy Bukasa wahoze amutoza muri Gasogi United na we wamaze gusinya gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka umwe. Bombi bari bamaze umwaka umwe muri Gasogi United.

Manace Mutatu aziyongera ku bandi bakinnyi mpuzamahanga Rayon Sports imaze gusinyisha aribo Alex Nyarko Harlley wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Nihoreho Arsène wakiniraga Olympic Star yo mu Burundi.

Yasinye imyaka 3 muri Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo