Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko abafana ba Rayon Sports bazataha bamanjiriwe nyuna y’umukino izahuramo na Rayon Sports ku gatanu tariki 18 Kanama 2023.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023 ku cyicaro cy’iyi kipe kiri mu Mujyi wa Kigali.
KNC yavuze ko yizeye ko Gasogi United izatahukana intsinzi y’ibitego 4-2 bityo ngo abafana ba Rayon Sports bakazataha bamanjiriwe.
Ati " Ibyiza tuzaba tubabona. Bizagaragarira abantu bose ukuntu bazamanuka bamanjiriwe ...ariko nabagira inama, bazane agakapu karimo umwenda wa sivili , uze ufitemo agapira imbere , wenda wa mwenda (wa Rayon Sports) uzawuhishe kuko nziko bazagenda bakozwe n’isoni. Icyo cyo ndakibasezeranyije."
Abafana ba APR FC ngo baze abahoze agahinda
Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye igikombe cya Super Cup 2023 itsinze APR FC 3-0, KNC yasabye abafana b’iyi kipe kuzaza ngo abahoze amarira,bashungrere n’abafana ba Rayon Sports.
Ati " Njye ndahamagara abafana ba Kiyovu, n’aba APR FC, nimuze mbavane ku gakanu. Ndahamagara abafana ba APR FC, nkuko mwari kuri wa mukino (wa super cup), uburyo mwatashye mubabaye , nimuze muzashungere aba Rayon bababaye. Abafana ba Rayon Sports, abakinnyi na staff, bazataha babihiwe ku buryo batazatekereza ijoro ribi nk’iryo ku wa gatanu."
Mutabaruka ukuriye abafana ba Gasogi United yavuze ko aba Rayon nibatsindwa bazakora ’fair play’, bagataha banyuze mu mihanda y’inyuma iri muri Nyamirambo.
Ati " Iyo batsinzwe, hari imihanda y’inyuma bajya banyuramo. Bazamanuke batahe neza."
Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe kuri uyu wa gatanu kuri Kigali Pele Stadium guhera saa moya z’ijoro. Imiryango izafungurwa saa kumi z’umugoroba.
Kuva kuri uyu wa kane ibiciro byo kwinjira byashyizwe kuri 5000 FRW ahasanzwe, 7000 FRW ahatwikiriye, 15.000 FRW muri VIP na 25.000 FRW muri VVIP.
Gasogi United yaherukaga guhura na Rayon Sports mu mukino ufungura Shampiyona mu Ukwakira 2019, ubwo yari ivuye mu Cyiciro cya Kabiri naho Gikundiro ifite Igikombe cya Shampiyona cyaherukaga, zombi zinganya ubusa ku busa kuri Stade Amahoro mu mukino winjijweho miliyoni 19 Frw.
Kuva icyo gihe, amakipe yombi amaze guhura mu mikino itandatu, Gasogi United itsindamo umwe, Rayon Sports itsinda ine mu gihe zombi zanganyije inshuro eshatu.
Mu mwaka w’imikino ushize, Gasogi United yatsinze umukino ubanza ku gitego 1-0, Rayon Sports itsinda uwo kwishyura ku bitego 2-1.
KNC , Perezida wa Gasogi United niwe wayoboye iki kiganiro n’abanyamakuru
Mutabaruka ,ukuriye abafana ba Gasogi United
Gakwavu Sidiq wa B&B FM Umwezi
Dukuze wa Fine FM
Rabbin wa Isango Star
Emmy wa Igihe.com
Kabera Fils Fidele, Team Manager wa Gasogi akaba n’umuvugizi wa gatatu wa Gasogi United
Mucyo Antha wa Radio & TV 10
Nepo bahimba mu bicu wa Radio & TV 1
KNC yemeza ko azatsinda Rayon Sports, abafana bagataha bamanjiriwe
Kayiranga Ephrem wa Flash FM
PHOTO: RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>