Abafana ba Rayon Sports bamaze gushyirirwaho uburyo bwo kwugura umukinnyi Joackim Ojera agera kuri Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda yakiniye Rayon Sports igice cy’umwaka w’imikino wa 2022-2023 ayifasha kwegukana igikombe cy’Amahoro 2023.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com avuga ko muri ayo mafaranga Miliyoni 25 harimo kugura umwaka w’amasezerano afitiye URA yo muri Uganda yaje aturukamo nk’intizanyo.
Ni igitekerezo cyagizwe n’abafana mu rwego rwo gufasha ubuyobozi mu kugura abakinnyi, ubuyobozi nabwo bubemerera kubashyiriraho uburyo bwo kubikora hakoreshejwe imbuga ikipe yabo isanzwe ikoresha.
Umufana wa Rayon Sports uri mu Rwanda ushaka kugira uruhare muri iki gikorwa, akanda *702#, agakanda ahanditse 1 , Twigurire Ojera. Amafaranga make ni 300 FRW kuzamura kugeza kuyo umufana ashaka gutanga.
Ku bafana ba Rayon Sports bari mu mahanga bakoresha 0786859195 ibaruye kuri Association Rayon Sports.
Muri rusange Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 7 aribo Charles Baale na Tamale Simon bakomoka muri Uganda, Abanyarwanda Serumogo Ali, Bugingo Hakim na Nsabimana Aimable, umunya-Maroc Youssef Rharb ndetse n’umurundi Aruna Moussa Madjaliwa. Bazatozwa na Rayon Sports n’ Umunya-Tunisia Yamen Zelfani nk’Umutoza mukuru.
/B_ART_COM>