Abafana ba Musanze FC bashyizwe igorora ku mukino wa Police FC

Abafana ba Musanze FC bemerewe kuzinjirira ubuntu ku mukino ikipe yabo izakiramo Police FC ku munsi wa 15 wa Shampiyona.

Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’amanywa.

Ni umukino ubuyobozi bwa Musanze FC bwahisemo ko abafana ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bazawurebera ubuntu mu rwego rwo kwifatana nabo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ubuyobozi bwa Musanze FC butangaza ko ubu ari uburyo bwo gushimira abafana babo uburyo batahwemye kubaba inyuma muri iyi mikino ibanza ya Shampiyona bityo nabo ngo bakaba bagomba kubashimira babereka umukino w’umunsi wa 15 bazakirira mu rugo.

Ni icyemezo kandi bamaze no kumenyesha ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Musanze FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 21 mu mikino 14 imaze gukina. Police FC zizahura yo iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20.

Musanze FC iheruka kunganya 0-0 na Bugesera FC mu gihe Police FC yo yaherukaga gutsindirwa i Huye na Mukura VS 1-0.

Ibaruwa Musanze FC yandikiye Ferwafa iyimenyesha ko abafana bayo bazinjirira ubuntu ku mukino wa Police FC

Tuyishimire Placide , umiuyobozi wa Musanze FC

Abafana ba Musanze FC bashyizwe igorora ku mukino wa Police FC

Urutonde rw’agateganyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo