Abafana b’ikipe ya Musanze FC bamaze kuzanirwa umwambaro wihariye wabo bazajya bambara mu gihe bagiye gushyigikira ikipe yabo.
Ni umwambaro bazaserukana bwa mbere kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nzeri 2022 mu mukino bazakiramo Marine FC kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda z’umugoroba.
Ntwari Eric uri mu bahagarariye Masita mu Rwanda akaba asanzwe ari n’umuganga wa Musanze FC yabwiye Rwandamagazine.com ko iki gitekerezo cyagizwe n’abafana ba Musanze FC bibumbiye muri Fan Club Iwacu, bamusaba ko yabakoreshejereza imyambaro isa neza n’iyo ikipe yabo yambara ariko ikaba ifite umwihariko ugaragaza ko ari iy’abafana babo.
Ku bandi bifuza mwene uwo mwambaro , bagomba kuba bibumbiye muri Fan Club izwi n’ubuyobozi kugira ngo butange uburenganzira bwo gukoresha ikirango cyayo.
Gusa ngo abadafite Fan Club barimo , basaba ko yabakoreshereza imyambaro yabo isa neza n’iy’ikipe, na we akayitumiza mu ruganda rwa Masita.
Ntwari Eric avuga ko ibi bizafasha abafana kujya baserukana imyambaro isa neza n’iyi kipe yabo haba mu mabara ndetse na ’Quality’.
’Gusa neza nabyo ni intsinzi ku ikipe yacu’
Manzi Innocent ubarizwa muri Iwacu Fan Club uri mu bazanye iki gitekerezo we avuga ko uretse no kuba bizatuma basa neza, ngo n’ikipe bakiriye irushaho kubaha ikipe yabo.
Ati " Musanze imaze kugira Umujyi ucyeye n’ikipe ikomeye ari nayo mpamvu abafana tugomba kuba dusa neza. Iyo ikipe ije gukina inaha ikabona abafana bayo bambaye imyenda isa n’iy’abakinnyi, barushaho kuyubaha. Si nka kwakundi usanga umwe yambaye ishati, undi igitenge."
Yunzemo ati " Gusa neza ni intsinzi ubwayo ku ikipe, bikanarushaho kwerekana urukundo tuyikunda."
Umupira umwe uzajya ugurwa amafaranga ibihumbi makumyabiri. Abayikeneye babariza mu buyobozi bwa Fan Club Iwacu. Abakeneye indi isa n’iy’ikipe bo babariza kuri Ntwari Eric, muganga wa Musanze FC.
Umukino wa mbere bazaserukanamo iyi myenda uzabera kuri stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, uzatangira saa Cyenda (15:00).
Musanze FC yatangaje ko "abafana bashaka kureba uyu mukino wa Shampiyona bazishyura 5000 Frw ku bazicara mu myanya y’icyubahiro ya VIP, mu gihe abazicara mu myanya yegereye VIP bazishyura 2000 Frw naho abicara ahasigaye hose bo bakazishyura 1000 Frw."
Ushaka kugura itike akoresha uburyo bwa telefone busanzwe akanda *939# mu gihe ukoresha uburyo bwa Interineti we yifashisha urubuga rwa https://gahunda.palmkash.com/
Ni imyambaro iri mu mabara y’umutuku yambarwa na Musanze FC yakiriye imikino n’umweru yambara yasohotse
Manzi Innocent ubarizwa muri Iwacu Fan Club uri mu bazanye iki gitekerezo
/B_ART_COM>