Abafana b’ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bazateranira i Kigali mu kwezi k’Ugushyingo bakore ibikorwa bitandukanye.
Ni igikorwa cyateguwe na fan club ya KGL Official Supporters mu rwego rwo guhuza abakunzi n’abafana ba Chelsea Football Club bo mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba hagamijwe kwimakaza ubufatanye, gusangira ubunararibonye mu mikorere y’amatsinda y’abafana ndetse no kubaka umuryango umwe uhamye uhuza abakunzi ba Chelsea bo muri aka karere.
Aganira na Rwandamagazine.com, Imenagitero Jean Bosco, umunyamabanga wa KGL Official Supporters Club yavuze ko ibi bigamije guteza imbere isura ya Chelsea FC muri Afurika no gufasha abafana kugirana ubusabane, ubushuti ndetse no kumurika ibikorwa bitandukanye by’amatsinda yo muri ibi bihugu, bakabimurika ku rwego mpuzamahanga.
Ni igikorwa kizitabirwa n’abanyamuryango ba KGL Official Supporters Club ndetse n’abandi batayirimo ariko bashaka kwifatanya nabo ndetse n’abashya bashaka kuyinjiramo. Bazafatanya kwakira bagenzi babo bafana Chelsea bazaba baturutse mu bihugu twavuze haruguru.
Igikorwa cya mbere bazakora giteganyijwe tariki 22 Ugushyingo 2025 aho abo bafana barenga 150 bazahurira kuri Zaria Court i Remera bakarebana umukino Chelsea azakina na Bunrey guhera saa munani n’igice (14h30), nyuma banasangire.
Bucyeye bwaho, ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, bazasura urwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Uwo munsi kandi bazanajya mu Bugesera mu gikorwa cyo gutera ibiti. Nyuma yaho bazasangira banaganire n’ubuyobozi bwaho. Nibagaruka i Kigali bazatembera Umujyi wa Kigali, abasangwa bereke abashyitsi ibyiza bitatse umurwa w’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa KGL Official Supporters Fan club buvuga ko iki gikorwa nikirangira hazakurikiraho ibindi nkabyo bizabera Uganda na Kenya. Indi gahunda bafite ni ugukorana n’izindi fan clubs zo muri Tanzania, Burundi na Sudani y’Epfo, nyuma bizakomereza n’ahandi.
Iyi fan club yashinzwe tariki 8 Werurwe 2016, ishingirwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (Huye) . Yashinzwe na Mbonyinshuti Isaac Oday, ihabwa izina rya KGL Blue Fans (KGL BLUES FANS) tariki 18 Nzeri 2025 ari nabwo yaje kwemerwa na Chelsea. Ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 120.
Uretse kuba abafana bakomeye ba Chelsea, banakora ibikorwa bitandukanye harimo umuganda, gutera ibiti, siporo rusange n’ibindi. Banasuye kandi inzibutso za Genocide yakorewe Abatutsi. Urwa Kigali nirwo baheruka gusura tariki 31 Gicurasi 2025.
Banakora ibikorwa bitandukanye biri ’social’ hagati yabo nk’abanyamuryango birimo gushyigikira abakoze ubukwe, abagize ibyago n’ibindi.
Abafana ba Chelsea bo mu Rwanda, Uganda na Kenya bazahurira i Kigali mu kwezi k’Ugushyingo....ushaka kwifatanya nabo wahamagara numero ziri kuri iyi ’affiche’
Mbonyinshuti Isaac Oday washinze KGL Official fan club akaba ari nawe uyibereye umuyobozi (Coordinator)
Gaga Gratien, umuyobozi wungirije wa KGL Official Supporters fan club
Ntakiyimana Ferdinand ushinzwe ibikorwa biri ’Social’
Imenagitero Jean Bosco, Umunyamabanga wa KGL Official Supporters fan club
Komite yaguye ya KGL Official Supporters Club
Abanyamuryango ba KGL Official Supporters Club biteguye kwakira bagenzi babo bo muri Uganda na Kenya







































/B_ART_COM>