Itsinda ry’abafana ba Chelsea Football Club yo mu Bwongereza babarizwa mu Rwanda, KGL Official Supporters Club (KGL OSC) rigiye gukora inteko rusange izaba ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026 saa saba, ibere kuri Great Hotel Kiyovu.
Iyi nteko rusange izahuza abanyamuryango ba KGL Official Supporters Club hagamijwe gusuzuma uko umwaka wa 2025 wagenze no gutegura gahunda n’icyerekezo by’umwaka wa 2026.
Hakazibandwa ku isesengura ry’ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2025 harimo igikorwa cya Chelsea East Africa connect Edition I bateguye kikabahuza n’abafana baturutse Kenya na Uganda, hazatangwa raporo zitandukanye zigenewe abanyamuryango zirimo iz’imiyoborere n’imikoreshereze rusange y’umutungo w’umuryango ndetse n’uko umutungo wayo uhagaze, hanaganirwe ku byagezweho n’imbogamizi zatumye haribitagerwaho n’umuryango.
Imenagitero Jean Bosco, umunyamabanga wa KGL Official Supporters Club yabwiye Rwandamagazine ko iyi nteko rusange ari ingenzi cyane.
Ati "Inteko rusange ni umwanya w’ingenzi uhuza abanyamuryango bose, tukarebera hamwe ibyo twagezeho mu mwaka ushize, tukaganira ku mbogamizi twahuye nazo, ndetse tukishyiriraho icyerekezo gisobanutse kizadufasha gukomeza guteza imbere KGL Official Supporters Club nk’abafana ba Chelsea mu Rwanda ”.
Umuyobozi wa KGL Official Supporters Club Mbonyushuti Isaac Oday asaba abanyamuryango bose kwitabira iyi nteko rusange ari benshi, agira ati: “Uruhare rwa buri munyamuryango ni ingenzi. Twifuza ko buri wese yitabira, agatanga ibitekerezo bye, kuko KGL OSC yubakwa n’ubwitange n’ijwi rya buri munyamuryango.”
KGL Official Supporters Club ikomeje inshingano zayo zo guhuza abafana ba Chelsea mu Rwanda, guteza imbere siporo n’imibanire myiza, no kubaka umuryango uhamye ushingiye ku ndangagaciro z’ubumwe, ubufatanye n’urukundo rwa Chelsea Football Club.
Iyi nteko rusange ikaba izaganira ku kwagura Fan Club za Chelsea East Africa Connect Edition II ndetse inteko rusange ikazasozwa n’igikorwa cyo gusangira banarebera hamwe umukino uzahuza Chelsea na West Ham United yo mu burasirazuba bw’Umujyi wa London Chelsea ibarizwamo.
Iyi fan club yashinzwe tariki 8 Werurwe 2016, ishingirwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (Huye) . Yashinzwe na Mbonyinshuti Isaac Oday, ihabwa izina rya KGL Blue Fans (KGL BLUES FANS) tariki 18 Nzeri 2025 ari nabwo yaje kwemerwa na Chelsea. Ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 120.
Uretse kuba abafana bakomeye ba Chelsea, banakora ibikorwa bitandukanye harimo umuganda, gutera ibiti, siporo rusange n’ibindi. Banasuye kandi inzibutso za Genocide yakorewe Abatutsi. Urwa Kigali nirwo baheruka gusura tariki 31 Gicurasi 2025.
Banakora ibikorwa bitandukanye biri ’social’ hagati yabo nk’abanyamuryango birimo gushyigikira abakoze ubukwe, abagize ibyago n’ibindi.











/B_ART_COM>