Abitabiriye iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal muri Afurika bari mu Rwanda, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, banafungura televiziyo izajya inyuzwaho ibiganiro byo kurwanya ihungabana.
Aba bafana bafunguye televiziyo ya shene ya YouTube yiswe ‘Aheza Media TV’, izajya inyuzwaho ibiganiro by’isanamitima no kurwanya ihungabana iryo ari ryo ryose mu Banyarwanda. Ni igikorwa bakoze tariki 19 Mata 2025 nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera.
Perezida wa w’Abakunzi ba Arsenal mu Rwanda, Bigango Valentin, yashimiye aba bafana abizeza ko nibongera kugera mu Rwanda bazasanga imibare y’abahungabana yaragabanyutse.
Ati “Iki gikorwa dutagije uyu munsi ni icyerekana iterambere ry’aba-sportifs mu Rwanda. Nubwo hashize imyaka 31 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ntibibuza ko hari abagifite ihungabana.”
“Kubegera bose icyarimwe biragoye, akaba ari yo mpamvu dukeneye kwifashisha ikoranabuhanga. Turabaha icyizere ko ubwo muzagaruka mu Rwanda muzasanga hari uruhare iyi televiziyo yagize mu gutuma abantu bakira indwara zo mu mutwe.”
Iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2018, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibihugu birenga 10 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Sierra Leone.
Umubano w’aba bakunzi warushijeho gukomera mu 2018, ubwo Arsenal yatangiraga kurwamamaza binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette (uri hagati) yitabiriye igikorwa cyo gutangaza iyi Televiziyo izafasha guhangana n’ihungabana mu Rwanda
Baganiriye ku ihungabana n’ibibazo riteza mu muryango
Umuyobozi w’Abafana ba Arsenal bibumbiye mu itsinda rya Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), Bigango Valentin yashimiye cyane abafana ba Arsenal muri Afurika bagize uruhare muri iki gikorwa
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>