Abafana ba Arsenal bibutse Dr Emmanuel uri mu bashinze Rwanda Arsenal Fans Community(AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2024 abafana bagize itsinda rifana Arsenal ryo mu Rwanda (Rwanda Arsenal Fans Community) bibutse ku nshuro ya kabiri Dr Emmanuel Hafashimana uri mu bashinze iri tsinda.

Ni umuhango wahereye ku irimbi rya gisirikare rya Kanombe guhera saa tatu za mu gitondo. Abafana ba Arsenal n’abo mu muryango wa Dr Emmanuel bagiye aho ashyinguye bafata umunota umwe wo kumwibuka, banashyira indabo aho aruhukiye.

Ni igikorwa bakoze ku nshuro ya kabiri kuko Dr Emmanuel yatabarutse tariki 4 Mata 2022 aguye mu Bubiligi azize indwara ya Stroke.

Uretse kuba ari umwe mu bashinze iri tsinda, Dr. Emmanuel Hafashimana bahimbaga Kunde ni umwe mu babanaga cyane na bose haba mu baba muri iri tsinda cyangwa abandi bafana b’umupira w’amaguru. Byagarutsweho na benshi ko yababereye umubyeyi, umujyanama, inshuti, umuvandimwe kuri bose ku buryo biyemeje kuzakomeza gutera ikirenge mu cye, bakanakomeza guteza imbere siporo yatangije muri iri tsinda kuko ariwe waharaniye ko habaho siporo izajya ibahuza.

Vanie, mushiki wa Dr Emmanuel avuga kuri musaza we banakurikiranaga yamugaragaje nk’umuntu wakunze umupira cyane kuva bakiba i Burundi aho yari umufana ukomeye wa Vitalo’o FC.

Uyu muhango wakomereje ku mikino ya nyuma y’irushanwa ryateguwe ku nshuro ya kabiri ryo kwibuka Dr Emmanuel.

Dr Emmanuel Hafashimana umaze imyaka 2 atabarutse

Hagati hari Niyitanga Desire, umuyobozi wa Gicumbi FC akaba no mu bagize ubuyobozi bwa Rwanda Premier League. Ni umwe mu bari inshuti z’akadasohoka za Dr Emmanuel

Maniraguha Ndamage Jean Damascène wabaye Perezida wa Mukura VS na we yari muri uyu muhango

Vanie, mushiki wa Dr Emmanuel

Bose bamwibukira kuri byinshi byiza byamuranze ndetse bakaba bakomeje kwiyemeza gutera ikirenge mu cye ari nako bakomeza kumwibuka buri mwaka

Hagati hari Mwami Kevin ukuriye Rwanda Arsenal Fans Community

Baracyashengurwa na Dr Emmanuel watabarutse kubera urukundo n’umutima mwiza byamurangaga igihe cyose babanye

Abo mu muryango wa Dr Emmanuel nabo bari bitabiriye uyu muhango ubaye ku nshuro ya kabiri

Vanie mushiki wa Dr Emmanuel yongeye kwibuka musaza we yakundaga cyane

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo