Abafana ba APR FC bazaniwe umwenda mushya wabo (AMAFOTO)

Kuri ubu ku isoko hamaze kugera umwambaro mushya w’abafana ba APR FC bazajya baserukana ku mikino inyuranye bashyigikira ikipe yabo.

Ni imyenda kuri ubu iri kuboneka muri Kigali City Market, Kigali Vision Sports no muri Hope Line Sports.

Buri mupira umwe uzajya ugura ibihumbi umunani by’amafaranga y’ u Rwanda (8000 FRW). Abafana bari bwitabire umukino Gasogi United yakiramo APR FC mu gikombe cy’Amahoro barazisanga kuri Stade. Ni umukino ubanza wa 1/4 utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Ukeneye ibisobanuro birambuye wahamagara muri Kigali City Market kuri

0788739233

, Kigali Vision Sports kuri

0780721384

cyangwa muri Hope Line Sports kuri

0788438123

.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo