Abafana ba APR FC bagiye kuzana imifanire yo ku rwego rwo hejuru

Uyu ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje abagize komite y’Umujyi wa Kigali y’abafana ba APR FC yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 kuri Tennis Club i Nyarutarama.

Iyi nama yari iyobowe na Kazungu Edmond ukuriye abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yatangiye irebera hamwe uko imifanire ihagaze kugeza ubu ku ruhande rw’abafana ba APR FC ndetse baboneraho umwanya wo gushimira muri rusange abafana ba APR FC uko bakomeza kugaragaza gushyigikira ikipe yabo binyuze muri Zones zitandukanye babarizwamo ariko biyemeza ko umurindi wabo ugiye kwiyongera ku rwego rwo hejuru.

Impinduka n’udushya

Rukaka Steven, Visi Perezida wa Komite y’Umujyi wa Kigali y’abafana ba APR FC yabwiye Rwandamagazine.com ko baganiriye ku buryo bushya kandi bugezweho ku rwego mpuzamahanga bagiye gutangiza mu rwego rwo kurushaho gushyushya stade no guhanga udushya.

Ati " APR FC ni ikipe y’ubukombe. Ikwiriye kuba intangarugero muri byose. Hari uburyo bushya tugiye kuzana bw’imifanire kandi buzashimisha buri wese uzabubona bityo kuri Stade ntihagakorwe ibintu bimwe iteka kandi twahanga udushya twinshi twanakururira umufana guhora aza kuri Stade kwihera ijisho byonyine iyo mifanire igezweho."

Rukaka Steven avuga ko ibi abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda n’aba APR FC muri rusange bazatangira kubibona kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024 mu mukino bazakiramo Kiyovu Sports.

Rukaka iyo akubarira iyi nkuru y’uburyo bizaba byifashe wumva biguteye amatsiko cyane, ugashaka kumubaza tumwe muri utwo dushya ariko yirinze ngo ’kuvumbya abantu’ ibyo bazibonera n’amaso yabo nubwo ngo bizaba ari ibishya gusa harimo ibyinshi batarabona.

Ati " Ubu turitegura kwegukana igikombe cya shampiyona, tugasohokera igihugu. Tugiye kuvugurura imifanire ku buryo ikipe izajya iza gukina na APR FC izajya ihora yibuka imifanire yabonye i Kigali."

Uko abafana bitwaye kuri ’Derby’ byari itangiriro

Sam Friend bakunda kwita Kabange uri mu bagize uruhare mu buryo abafana bitwaye ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports 2-0 avuga ko nubwo hari igihe abafana batazaga ku kibuga ari benshi ariko ngo ibi bigiye kuba amateka akurikije ingamba nshya bafashe.

Ati " Hari igihe habagaho kudohoka ariko ubu bigiye kuba amateka. Iyo abagabo n’abagore bangana gutya bahagurukiye hamwe ndetse bakanagirana inama zindi n’abafana, ntiwavuga ko ikizavamo kidakomeye cyane."

Yunzemo ati " Abantu bakunze uko abafana bacu bitwaye ku mukino wa Derby. Abafana babikoze baracyahari kandi biriya byari nk’itangiriro ryo kwerekana ko imifanire ishobora gukorwa mu buryo bwinshi kandi bunogeye ijisho."

Abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi bavuga ko imbaraga bazazikura henshi hatandukanye haba ku buyobozi bukuru bw’ikipe ya APR FC, ku bafana babarizwa muri za Zones zitandukanye ndetse no kuri komite nshya y’uru rwego yamaze gutorwa.

Ni komite iyobowe na Kazungu Edmond wungirijwe na Rutaremara Jules nka Visi Perezida wa wa mbere.
Rukaka Steven ni Visi Perezida wa kabiri naho Nikuze Agnes akaba umunyamabanga, Nirere Anne Marie we ni ushinzwe umutungo.

Akimana Marcelline ashinzwe ’social’, Rwabuhungu Dan niwe ushinzwe ’discipline naho Gatete Thomson akaba ashinzwe ’Mobilisation’.

Abajyanama b’iyi komite ni Rutagamba Silas, Nkurunziza Muhamud na Ndayishimiye Etienne.

Thomson Gatete ushinzwe ’Mobilisation’ mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Sam Friend bakunda kwita Kabange, umukangurambaga wungirije uri no mu bagize uruhare ngo abafana ba APR FC bacane umucyo kuri ’Derby’ yemeje ko byari intangiriro ndetse ko ibyo kudohoka kuri bamwe ntibaze kuri stade bigiye kuba amateka

Akimana Marcelline ushinzwe ’social’ ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu bafana ba APR FC

Rwabuhungu Dan ushinzwe ’Discipline’

Nirere Anne Marie, ushinzwe umutungo

Rukaka Steven, Visi Perezida wa kabiri avuga ko bagiye kubaka imifanire igezweho ku buryo buri kipe izajya iza i Kigali gukina na APR FC, imifanire izahabona itazabava mu mutwe

Kazungu Edmond uyoboye komite y’Umujyi wa Kigali mu bafana ba APR FC

Rutaremera Jules, Visi Perezida wa mbere

Muhamudu uri mu bajyanama b’iyi komite yiyemeje kuvugurura imifanire y’abafana ba APR FC ku buryo bugaragara

Silas Rutagambwa na we ni umujyanama

Ndayishimiye Etienne na we ni umujyanama

Imifanire idasanzwe kandi irimo udushya niyo ntego y’iyi komite nshya y’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo