Abafana ba Rayon Sports 21 bahawe ibihembo batsindiye muri Promotion ya Gikundiro yashyizweho n’uruganda rwa Skol, umuterankunga mukuru wa Rayon Sports.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.
Ni ibirori byakurikiye kwerekana imyenda mishya Rayon Sports izakoresha mu gikombe cy’Amahoro.
Kugira ngo umufana atsinde, bisaba ko anywa ibinyobwa 2 bya Skol ku mikino Rayon Sports yakiriye, ubundi agateresha ’cashet’ mu gatabo bahawe. Mu bujuje ’cachets’ 10 niho hatoranywamo abatsinze.
Nkundamatch, Rwarutabura, Feza ni bamwe mu bafana basanzwe bazwi bari muri 21 batsinze ndetse bahawe ibihembo kuri uyu wa Kabiri.
Umufana yahabwaga ibendera rya Rayon Sports, ’caisse’ y’inzoga ya Skol Malt, umupira w’umufana ndetse na Vuvuzela.
Gikundiro Promotion izarangirana na ’saison’ 2021/2022. Igihembo gikuru ni itike y’indege yo guherekeza Rayon Sports mu mikino mpuzamahanga.
Abafana babanje gusuhuza Onana umaze Igihe adakina kubera imvune
Umuyobozi w’uruganda rwa Skol, Ivan Wulfaet na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele nibo batanze ibi bihembo
Umuntu yahitaga atwara ibihembo bye birimo na ’caisse’ y’inzoga ya Skol