Abacuruzi bo kuri Base barishimira intambwe ikipe yabo imaze gutera

Abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Base, bishyize hamwe bagamije ibikorwa byo gufasha ariko binyuze muri siporo bashinga ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Together FC imaze imyaka 25 kuko yashinzwe mu mwaka wa 2000.

Abacuruzi bo mu Murenge wa Base nibo bihuje bagira igitekerezo cyo kujya bahura bagakina umupira w’amaguru nyuma bagasabana bakungurana ibitekerezo mu bikorwa bigiye bitandukanye harimo nko gufasha abatishoboye ndetse n’ibindi bikorwa byo guteza imbere Umurenge wabo wa Base.

Together fc bakangurirana gusora neza ndetse no gusorera ku gihe ibyo bigatuma hatagaragara abantu badasora mu Murenge wabo.

Iyi kipe y’abacuruzi igizwe n’ingeri zitandukanye abakuze ndetse n’abasore bahura ku cyumweru saa moya za mugitondo bagakina umupira w’amaguru hakaba hari n’ikipe y’abagore ikina umukino w’amaboko wa Basket ball.
Gusa kubera ko Together FC yitabira amarushanwa atandukanye abasore bakora imyitozo kuwa kane no ku cyumweru kugirango bakomeze kwitwara neza.

Bizimana Augustin, niwe perezida wa Together FC. Gatabazi Jean Baptiste ni Visi Perezida wa mbere naho Sezirahiga Leonidas ni Visi Perezidawa kabiri. Iyo barangije gukina ku cyumweru bose bahurira hamwe bagasangira bakanaganira ku intego zabo nk’ikipe nko kwitegura amarushanwa harimo ategurwa n’akarere yo kurwanya ruswa n’akarengane, umurenge Kagame cup n’ayandi atandukanye.

Baboneraho no guha umurongo ibindi bikorwa bitandukanye nko gufata mu mugongo abagize ibyago ndetse no gufasha abafite ibirori kwitegura dore ko bamaze gushyingira abarenga icumi muri Together FC.
Bimwe mu bikombe batwaye harimo igikombe cya Gerayo amahoro cyateguwe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umurenge Kagame cup ku rwego rw’Umurenge.

Bizimana Augustin, perezida wa Together FC yavuze ko bimwe mu bikorwa Together FC yakoze mu mwaka ushize wa 2024 harimo nko kwishyurira abaturage bagera ku icumi batishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Yakomeje avuga ko babaye aba mbere mu Karere ka Rulindo muri ‘campaign’ yo kwamamaza umukuru w’igihugu. Kuri ubu bari gukora umuhanda uva mu mudugudu wa kiruri ujya mu mudugudu wa Rugaragara mu Murenge wa Base.

Together FC kandi ifite gahunda muri uyu mwaka wa 2025 yo kubakira umuturage wasenyewe n’ibiza.

Mu kwishimira intambwe ikipe yabo imaze kugeraho, baheruka kwitoranyamo amakipe abiri bakina hagati yabo banganya 1-1, nyuma yaho bakora ibirori byanahembewemo abitwaye neza umwaka ushize ndetse biha ingamba z’umwaka dutangiye. Ni mu munsi bise Together FC Day.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base yabashimiye uko bakomeza guteza imbere Umurenge n’Akarere muri rusange mu kwitabira gusora neza ndetse bakaba banagira umwanya wo gukora Siporo yo soko y’ubuzima bwiza.

Shamimu Uwimpuhwe

Gatabazi, umunyenganda akaba na Visi Perezida wa Together FC ni umwe mu bagaragaza ubuhanga mu kuwuconga ndetse niwe watsindiye ikipe ye igitego

Bizimana Augustin (ufite umupira) niwe perezida wa Together FC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base yashimiye cyane abagize ikipe ya Together FC uburyo bashyira hamwe bakitabira gusora neza bakanakora Siporo yo soko y’ubuzima buzira umuze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo