Abacuruzi b’i Musanze batsinze ab’i Rubavu mu mukino wa gishuti (AMAFOTO)

Mu rwego rwo gukomeza umubano uri hagati y’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze ndetse n’abo mu karere ka Rubavu, kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, ikipe y’abacuruzi b’i Musanze (MG FC) yakiriye inatsinda Inyange FC y’abacuruzi b’i Rubavu mu mukino wa gishuti wabereye mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Amakipe yombi yari yazanye amakipe abiri, imwe igizwe n’abakuze, n’indi irimo abakiri bato mu myaka. Mu bakuze ari naho higanjemo abacuruzi, MG y’i Musanze yatsinze ibitego 3-0. Imurora Japhet bahimba Drogba usanzwe ari umutoza wungirije wa Musanze FC yatsinze ibitego 2 ikindi gitsindwa na Ndagijimana Theoneste.
Mu ikipe y’abakiri bato, Inyange FC yatsinze MG y’i Musanze 2-1. Mu bakiri bato ba MG FC hakinnyemo umunyarwenya Dogiteri Nsabi. Undi munyarwenya warebye iyi mikino ni Killerman.
MG FC yashinzwe mu mwaka wa 2008, ishingwa n’abikorera bo mu Mujyi wa Musanze.
Ishingwa yitwaga RB FC (Ruhengeri business football club) nyuma ya 2019 ihinduriwa izina yitwa MG mu rwego rwo kwaguka no kudakumira abandi bashaka kwifatanya hakorwa sport ishingiye ku mupira wa maguru ariko kubatarabigize umwuga no gufasha urubyiruko rufite impano kurererwamo rukazamuka bakaya ku rwego rw’ababigize umwuga.
Ukuriye abikorera mu Karere ka Musanze akaba na Perezida w’icyubahiro wa MG FC, Habiyambere John yashimiye cyane iki gikorwa, avuga ko ari umubano bazakomeza gutsura.
11 abikorera bo mu Karere ka Musanze bagize MG FC babanje mu kibuga
11 abikorera bo mu Karere ka Rubavu bagize Inyange FC babanje mu kibuga
Safari uri mu buyobozi bwa MG FC (Visi Perezida ushinzwe imikino) yabanje gufata ifoto na Kayiranga Vianney umuyobozi w’Inyange FC akaba n’umuyobozi wungirije wa Marine FC
Rubanda Protegene, Perezida wa MG FC akina ku ruhande rw’i buryo rwugarira
Mugaragu David umunyamakuru wa RBA ni umwe mu banyamuryango b’Inyange FC
Imurora Japhet wasonze Inyange FC akanayitsinda ibitego 2
Ndagijimana Theoneste watsinze igitego cya gatatu cya MG FC. Ni Visi perezida ushinzwe ubukungu muri MG FC
Dogiteri Nsabi yishyushya hamwe na bagenzi be
Abakiri bato ba MG FC ari nabo bazamukira muri iyi kipe bagashakirwa uko bajya ku rwego rw’ababigize umwuga
Abakiri bato b’Inyange FC nibo begukanye intsinzi y’ibitego 2-1