Abafana benshi b’ikipe ya Rayon Sports bari baje ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho baje kwakira ikipe yabo ya Rayon Sports yakuye intsinzi i Bujumbura mu Burundi.
Abafana batangiye kugera ku kibuga cy’indege ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Ikipe byari biteganyijwe ko ihagera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Bamwe bari hanze y’ikibuga cy’indege bavuza za Vuvuzela , abandi binjiye mu kibuga cy’indege.
Ikipe ya Rayon Sports yasohotse mu kibuga cy’indege yakirizwa indabo, yishimirwa cyane n’abafana, banayiherekeza umuhanda wose kuva i Kanombe kugera ku Stade Amahoro aho yakiriwe n’abandi bafana benshi bari bayitegereje.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niwe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwakira ikipe ya Rayon Sports.
Kwizera Pierrot wari Kapiteni wa Rayon Sports mu Burundi yavuze ko yishimiye kuba baritwaye neza bagakora icyari cyabajyanye.
Yagize ati " Sinzi icyo navuga ariko ndishimye cyane. Nta na rimwe abakunzi ba Rayon Sports bigeze badutererana kandi natwe dukina dushaka kubashimisha. Ku giti cyanjye ndashimira cyane kapiteni wanjye Bakame n’umutoza banampesheje icyubahiro mu rugo ngakina nambaye igitambaro, bituma abafana b’iwacu babona ko no mu Rwanda ndi umukinnyi ufite agaciro."
Mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsindiye LLB I Bujumbura mu Burundi 1-0 cya Hussein Tchabalala ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.
Mu ijonjora ryanyuma , Rayon Sports izahuramo na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo. Umukino ubanza uteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 6 na tariki 7 Werurwe 2018, uwo kwishyura ni hagati ya tariki 16 na 17 Mata 2018.
Hanze y’ikibuga bari bayitegereje
Kwinjira ni umurongo muremure
Uyu yazanye imbuto
Nkunzingoma Ramazan waciye iy’ubutaka yaje na we kwakira abakinnyi
Abafana bari benshi cyane
Abakinnyi bakirijwe indabo
Tchabalala bamuha kuri Champagne bamushimira igitego yatsinze LLB cyahesheje ikipe ya Rayon Sports intsinzi
Yambiiii
Muhire Kevin, Usengimana Faustin, Ismaila Diarra na Mugabo Gabriel
Baherekeje ikipe umuhanda wose
Ku muhanda bari bategereje ikipe
Abafana bari baje kwakira Rayon Sports muri Petit Stade
Minisitiri w’Umuco na Siporo niwe wari umushyitsi mukuru
Byari ibirori biteguye ku murongo....hari hateguwe abakora ’Protocole’
Yabonye ari ibirori by’imbonekarimwe, ahitamo no kubibkika muri teelefone ye ngo bijye bimubera urwibutso
Photo:RENZAHO Christophe