Aba -Rayons benshi baje kwakira ikipe yabo - AMAFOTO

Abafana benshi b’ikipe ya Rayon Sports bari baje ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho baje kwakira ikipe yabo ya Rayon Sports yakuye intsinzi i Bujumbura mu Burundi.

Abafana batangiye kugera ku kibuga cy’indege ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Ikipe byari biteganyijwe ko ihagera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Bamwe bari hanze y’ikibuga cy’indege bavuza za Vuvuzela , abandi binjiye mu kibuga cy’indege.

Ikipe ya Rayon Sports yasohotse mu kibuga cy’indege yakirizwa indabo, yishimirwa cyane n’abafana, banayiherekeza umuhanda wose kuva i Kanombe kugera ku Stade Amahoro aho yakiriwe n’abandi bafana benshi bari bayitegereje.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne niwe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo kwakira ikipe ya Rayon Sports.

Kwizera Pierrot wari Kapiteni wa Rayon Sports mu Burundi yavuze ko yishimiye kuba baritwaye neza bagakora icyari cyabajyanye.

Yagize ati " Sinzi icyo navuga ariko ndishimye cyane. Nta na rimwe abakunzi ba Rayon Sports bigeze badutererana kandi natwe dukina dushaka kubashimisha. Ku giti cyanjye ndashimira cyane kapiteni wanjye Bakame n’umutoza banampesheje icyubahiro mu rugo ngakina nambaye igitambaro, bituma abafana b’iwacu babona ko no mu Rwanda ndi umukinnyi ufite agaciro."

Mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsindiye LLB I Bujumbura mu Burundi 1-0 cya Hussein Tchabalala ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Mu ijonjora ryanyuma , Rayon Sports izahuramo na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo. Umukino ubanza uteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 6 na tariki 7 Werurwe 2018, uwo kwishyura ni hagati ya tariki 16 na 17 Mata 2018.

Hanze y’ikibuga bari bayitegereje

Kwinjira ni umurongo muremure

Uyu yazanye imbuto

Nkunzingoma Ramazan waciye iy’ubutaka yaje na we kwakira abakinnyi

Abafana bari benshi cyane

Abakinnyi bakirijwe indabo

Tchabalala bamuha kuri Champagne bamushimira igitego yatsinze LLB cyahesheje ikipe ya Rayon Sports intsinzi

Yambiiii

Muhire Kevin, Usengimana Faustin, Ismaila Diarra na Mugabo Gabriel

Baherekeje ikipe umuhanda wose

Ku muhanda bari bategereje ikipe

Abafana bari baje kwakira Rayon Sports muri Petit Stade

Minisitiri w’Umuco na Siporo niwe wari umushyitsi mukuru

Byari ibirori biteguye ku murongo....hari hateguwe abakora ’Protocole’

Yabonye ari ibirori by’imbonekarimwe, ahitamo no kubibkika muri teelefone ye ngo bijye bimubera urwibutso

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo