Aba Rayon ibihumbi bagiye mu Gisaka, bataha bamanjiriwe (AMAFOTO 150)

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ntakabuza ko abafana ba Rayon Sports aho bari ku isi yose batarakira neza kunganya 1-1 na Etoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 20 watumye amahirwe yo kuba ikipe yabo yakwegukana igikombe ayoyoka.

Ijoro ariko ngo ribara uwariraye. Abafana ibihumbi bari baherekeje Rayon Sports mu Gisaka (mu Karere ka Ngoma) nibo bazi neza uko urugendo rwo gusubira mu Turere bari baturutsemo rwabagendekeye.

Mu masaha ya mu gitondo ku cyumweru tariki 6 Werurwe 2022 nibwo abafana benshi baherekeje Rayon Sports mu mukino yagombaga gusuramo Etoile de l’Est kuri Stade ya Ngoma. Nubwo Rayon Sports ubundi itajya igenda yonyine aka wa mugani wa babafana ba Liverpool ariko kuri iyi nshuro, abafana ba Rayon Sports bari benshi cyane bayiherekeje i Ngoma.

Dream Unity fan club, Gikundiro Forever na March Generation zose uko ari 3 zo zari zafashe ’bus’ nini hato ngo hatagira umufana wabo ubura uko agera i Ngoma.

Bageze mu Karere ka Ngoma kare, babanza kwica akanyota n’isari, abandi batembera uwo Mujyi bategereje ko isaha y’umukino igera.

Abafana batandukanye bageze muri Stade hakiri kare, barayishyushya, batsa ’umuriro’ ku bafana ba Etoile de l’Est wabonaga atari benshi cyane ugereranyije n’aba Rayon Sports.

Isaha y’umukino yarashyize iragera

Ubushyuhe bwari bwose muri Stade ya Ngoma ndetse ubona ikirere kitari butange imvura kuko izuba ryari ryinshi ariko iryo ntacyo ryari ribwiye abafana bari bategereje amanota 3 ku mpande zombi.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 73 , Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Nizigiyina Karim nyuma yo guhabwa umupira na Nishimwe Blaise, maze akinjira mu rubuga rw’amahina ariko agakorerwa ikosa na Twagizimana Fabrice, penaliti yinjizwa na Muhire Kevin.

Umukino wongeweho iminota 5 ku minota isanzwe. Mu gihe iminota yongeweho yaganaga ku musozo, Nwosu Samuel yishyuriye Etoile de l’Est nyuma y’umupira wahinduye imbere y’izamu rya Rayon Sports, ugakurwaho n’umutwe na myugariro Ndizeye Samuel ariko ugasanga Nwosu Samuel wateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports, rikurwamo n’umunyezamu Adolphe ariko Nwose n’ubundi araza awusongamo awutanze abakinnyi 4 ba Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 4 n’amanota 34. Irarushwa amanota 10 na APR FC ya mbere ndetse na Kiyovu Sports ya kabiri kuko zo zigize amanota 44.

Gusubira mu rugo n’agahinda

Ubwo umukino wari urangiye, abafana ba Etoile kugeza kuri Mayor wabo
Niyonagira Nathalie wari kuri uyu mukino, babyiniraga ku rukoma ariko burya ngo bamwe baba bishimye abandi bababaye, aba Rayon siko byari bimeze bari bacyibaza ibibaye.

Buriye imodoka bokomerwa n’abafana ba Etoile de l’Est, batahana agahinda kabo ariko nako bagenda baganira kuri uwo mukino bamwe bemeza ko batazibagirwa

’Ikipe ubu nibwo idukeneye’

Bamwe bagiye basubiramo amashusho y’umukino yari yafashwe na Rayon Sports TV ari naho bahereye bemeza ko igitego Mael Dinjeke yatsinze umusifuzi aracyanga, cyari cyo kuko atari yaraririye.

Umwe mu bafana waganiriye na Rwandamagazine.com , yavuze ko kubwe abona aribwo ikipe ibacyeneye, atari igihe cyo gucika intege no kureka kuyishyigikira.

Ati " Turababaye ndetse cyane ariko niko mu mupira bigenda. Abasore bacu nabo wabonye ko byabagoye kubyakira. Ubu rero nibwo ikipe idukeneye kuko ntitugomba kubaba hafi mu bihe byiza gusa. "

Yunzemo ati " Wibuke ko tugomba kwakira imikino 2 harimo umwe w’abakeba ba Kiyovu Sports. Ikipe rero ikeneye umurindi wacu n’amafaranga ku buryo na shampiyona byanze, twagira imbaraga zo kwitegura igikombe cy’Amahoro."

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Werurwe, ubwo izaba yakiriye Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo.

Gikundiro Forever yabanje kuzenguruka Umujyi mu karasisi

Abafana benshi bari baherekeje Rayon Sports i Ngoma, biyongera ku bafana ihasanganywe

Stade yari yuzuye

Umutekano wari ntamakemwa

Mu gice cya kabiri, abasifuzi bari basabye ko imyenda ihindurwa kuko ngo imyenda y’amakipe yombi yajyaga gusa, Rayon Sports imaze kuyihindura , umwe mu basifuzi arabyanga ngo kuko hari numero zitari zihuye n’izari mu kibuga, basubira kwambara iyo bari babambaye mu gice cya mbere

Dinjeke Mael yaracomotse atsinda igitego cyiza , umusifuzi wo ku ruhande aracyanga

Muhire Kevin niwe wari watsindiye Rayon Sports igitego kuri Penaliti

Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports, Kayisire Jacques niwe wari waherekeje Rayon Sports i Ngoma

Niyonagira Nathalie, Mayor wa Ngoma

Vice Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma Mapambano Nyiridandi Cyriaque

Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngoma , Mukayiranga Marie Gloriose

Nwosu wanyuze muri Rayon Sports inshuro 2 mu igeragezwa mu bihe bitandukanye, niwe wishyuriye Etoile de l’Est, araza aba Rayon nabi

Mubananiwe guhita bakira ibibaye, harimo Ishimwe Prince (ushinzwe umutekano Ku mikino Rayon Sports yakiriye), Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports na Claude Muhawenimana....Bose bakomeje guhanga amaso mu kibuga!

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo