Abakobwa n’abasore bagize kompanyi ya “Tiger Gate S” ikora ibijyanye n’umutekano ku bibuga by’imikino no mu birori bitandukanye mu Rwanda ’Bouncers’, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023 ku isaha ya saa saba z’amanywa. Babanje gukora urugendo rwerekeza kuri uru rwibutso.
Mbere yo kwinjira mu nzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Kigali rwa Gisozi, abagize iri tsinda ry’aba ’Bouncers’ bo muri Tiger Gate S beretswe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko mbere yaho abatutsi batotezwaga n’uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za RPF Inkotanyi mu kubohora igihugu.
Mu bindi basobanuriwe kandi harimo no kubereka aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside mu rugamba rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bashyize indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gatete Jean Claude ukuriye Tiger Gate S yavuze ko bungukiye byinshi mu gusura uru rwibutso.
Yagize ati " Abenshi muri aba bari bahagarariye bagenzi bacu ni ubwa mbere basuye urwibutso rwa Gisozi. Urumva ko bagize amahirwe yo kumenya amateka y’igihugu cyacu.Ni igikorwa cy’ingenzi gusura uru rwibutso tukamenya amateka cyane twe nk’urubyiruko, zo mbaraga z’igihugu cyacu."
Tiger Gate S igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 45 babarizwa mu bice bitandukanye by’igihuhu. Intego yabo ngo ni uguhesha agaciro umwuga bakora w’ubu Bouncers.
Kuri ubu, Tiger Gate S ikorana n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere arimo Kiyovu Sporys, Bugesera FC, Gorilla FC, AS Kigali, Police FC, Mukura VS n’ayandi .
Ikora kandi ahabereye ibirori birimo ibitaramo by’abahanzi, ubukwe n’inama zitandukanye.
Iyo bari gukora akazi ko ku bibuga bakora nka Stewards naho mu bitaramo bakora nka ’Bouncers’.
Gatete Jean Claude uyobora Tiger Gates niwe wari uyuboye iri tsinda muri iki gikorwa
Abagize komite ya Tiger Gates
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE