Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alós Ferrer, yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi asanzwe azi imbere ya Guinée Équatoriale bagiye guhurira ku mukino wa gicuti.
Uyu mukino wa mbere wa gicuti ku Amavubi amaze iminsi muri Maroc, urabera kuri Berrechid Stadium guhera saa Kumi n’ebyiri.
Ntwari Fiacre yabanje mu izamu mu gihe ba myugariro bane ari Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange.
Bizimana Djihad, Rubanguka Steve na Muhire Kevin barakina hagati mu gihe ubusatirizi buyobowe na Kagere Meddie, Mugunga Yves na Rafael York.
Rutahizamu Gérard Gohou yabanje ku ntebe y’abasimbura n’abandi barimo Glen Habimana, Tuyisenge Arsène, Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Ally Niyonzima, Nishimwe Blaise, Ndayishimiye Thierry na Ngwabije Bryan Clovis.
/B_ART_COM>