Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryatumiye abana 36 mu majonjora y’Ikipe y’Igihugu y’abahungu izitabira irushanwa rya "UEFA U-16 Tournament" muri Gicurasi 2022.
Amajonjora azamara iminsi ibiri kuva ku wa 23/04/2022 kugeza ku wa 24/04/2022 kuri Stade Mumena aho azakorwa n’umutoza Gatera Moussa ari kumwe na Byusa Wilson.
Abana bagomba kuba bageze aho bazacumbikirwa i Kigali kuri hotel Hilltop i Remera ku wa 22 Mata 2022 bitarenze saa Kumi n’imwe (17h00).
Buri mwana yasabwe kuzitwaza Indangamuntu ku bazifite n’Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye (Attestation d’identité complete) bizakenerwa mu gihe cyo kumushakira pasiporo.
Abakinnyi 20 ni bo bazahagarira u Rwanda mu marushanwa FERWAFA yatumiwemo na UEFA azabera muri Chypre hagati ya tariki 9 n’iya 15 Gicurasi 2022.
Urutonde rw’abana bahamagawe:
/B_ART_COM>