AMAFOTO: Abarundi basifuriye APR FC na US Monastir bavuye mu kibuga bacungiwe umutekano nyuma yo kwanga igitego cy’Abanya-Tunisia

Abasifuzi bakomoka mu Burundi, bayoboye umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ubwo APR FC yatsindiraga US Monastir i Huye igitego 1-0 ku wa Gatandatu, bavuye mu kibuga bacungiwe umutekano na polisi nyuma yo gusagarirwa n’Abanya-Tunisia.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Mugunga Yves n’umutwe ku munota wa 18.

Ku munota wa 78, US Monastir yibwiraga ko yishyuriwe na Heykeur Chikhaoui ariko umusifuzi wo ku ruhande, Umurundi Kakunze Hervé agaragaza ko hari habayeho kurarira.

Abanya-Tunisia, baba abakinnyi n’abatoza, bamaze iminota ibiri bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’uyu musifuzi wo ku ruhande.

Umusifuzi wo hagati, Nkurunziza Thierry na we ukomoka mu Burundi, yaje guhosha izi mpaka ariko abo ku ruhande rwa US Monastir bakomeza kugaragaza ko bitari bikwiye.

Oumarou Aliou Youssouf watanze umupira wari umaze kuvamo igitego cyanzwe, yahawe ikarita y’umuhondo muri uko kuburana.

Umukino warakomeje, iminota 90 n’indi itatu y’inyongera irangira nta bundi buryo bw’igitego bubonetse.

Ubwo umukino wari urangiye, abatoza n’abakinnyi ba US Monastir basagariye abasifuzi b’Abarundi kugira ngo babasobanuze uburyo babimye igitego binjije.

Abasifuzi bavuye mu kibuga barinzwe na polisi ishinzwe umutekano ku kibuga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa US Monastir, Darko Nović, yavuze ko nta byinshi yavuga ku misifurire kuko yasabwa ibisobanuro n’ab’i Cairo [CAF].

Gusa, yagize ati “Abasifuzi? Ndakeka buri wese hari icyo yabonye. Ngize icyo mbivugaho najya kwisobanura ku bantu b’i Cairo. Bimaze imyaka myinshi, nabibonye muri Mali, Congo, Kenya…Abasifuzi ntibatuma amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru akina umupira.”

US Monastir izakira umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura na Al Ahly yo mu Misiri.

Heykeur Chikhaoui yatsinze igitego arobye umunyezamu Ishimwe Jean Pierre nyuma yo gucomoka mu bakinnyi ba APR FC ku mupira muremure wari utewe na Aliou Youssouf

Umusifuzi wo ku ruhande Kakunze Hervé yagaragaje ko hari habayeho kurarira

Abasimbura ba US Monastir bahise baza bihuta ngo babaze uyu musifuzi w’Umurundi ibyo yerekanye aho yabibonye

Aliou Youssouf watanze umupira wari umaze kuvamo igitego, na we yahise ahagera

Abakinnyi ba US Monastir babaza Kakunze bati "هل أنت واثق؟

Umusifuzi wo hagati, Thierry, na we yahise ahagera ngo asubizeyo abakinnyi ba US Monastir

Byabaye impaka ndende n’abatoza baraza

Aliou Youssouf yahawe ikarita y’umuhondo

Abashinzwe umutekano bagiye kuzenguruka abasifuzi nyuma y’umukino kubera ko bari bategerejwe n’abakinnyi n’abatoza ba US Monastir

Ni uku Abarundi basifuriye APR FC na US Monastir basohotse mu kibuga cya Stade Huye bagana mu rwambariro

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo