Musanze FC yasubiyemo amateka yakoze mu myaka 5 ishize (Amafoto)

Nubwo yatsinzwe na Rutsiro FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane, Musanze FC yasubiyemo amateka yo kugira umwanya mwiza nk’uwo yasorejeho mu myaka itanu ishize.

Kuri uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane guhera saa Sita n’igice, abagore n’abana binjiriye ubuntu.

Rutsiro FC yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yizere kuguma mu Cyiciro cya Mbere kuko iyo Etoile de l’Est itsinda AS Kigali, yo igatsindwa, imibare yari kuyimanura mu Cyiciro cya Kabiri.

Musanze FC yari yakoze impinduka imwe ugereranyije n’ikipe yabanje mu kibuga ubwo yatsindaga Mukura Victory Sports ku wa Mbere, Samson Irokan Ikechukwu wavunitse asimburwa na Munyeshyaka Gilbert ‘Lukaku’.

Rutsiro FC yari ifite kinini iharanira, yatsinze igitego ku munota wa 80 cyinjijwe na rutahizamu w’Umurundi Ndarusanze Jean Claude .

Gutsinda byatumye iyi kipe itozwa na Bisengimana Justin yizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere kuko yagize amanota 32 ku mwanya wa 14 mu gihe Etoile de l’Est yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0.

Musanze FC yasoje Shampiyona ya 2021/22 iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 40, iyanganya na Police FC ya karindwi.

Ni ku nshuro ya kabiri Musanze FC isoreje kuri uwo mwanya kuko byaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2016/17.

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga

Ababanjemo ku ruhande rwa Rutsiro FC

Kuri uyu mukino, abagore n’abana binjiriye ubuntu

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yarebye uyu mukino ari kumwe na Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide

Kwizera Jean Luc yagiye mu kibuga asimbuye Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo