MU MAFOTO 700: Amavubi U-23 yatanze ibyishimo bidasanzwe akoreye ibisa n’ibitangaza i Huye

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru y’Abatarengeje imyaka 23 yaraye itanze ibyishimo bidasanzwe ku Banyarwanda bari mu bice bitandukanye by’Isi ubwo yakomeza mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.

Ku byasaga n’ibidashoboka kuri benshi mu Banyarwanda, Amavubi U-23 yagaragaje ko ari bo cyizere cy’Igihugu atsinda Libya 3-0, ayisezerera ku itegeko ry’igitego cyo hanze kuko amakipe yombi yanganyije 4-4 mu mikino yombi.

Wari umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc mu mwaka utaha, wabereye kuri Stade ya Huye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022.

Amavubi U-23 yari yagowe n’urugendo rurerure ku mukino ubanza wabereye i Benghazi, birangira ahatsindiwe ibitego 4-1.

Ku wa Kabiri, umutoza Rwasamanzi Yves yari yakoze impinduka eshanu ugereranyije n’abakinnyi babanjemo muri Libya; abarimo Hakizimana Adolphe, Nshimiyimana Yunussu na Ishimwe Anicet batangira muri 11.

Libya yashakaga kurya iminota kuri buri mupira yakinaga mu gice cya mbere, akagozi kayicikanye ku munota wa 37 ubwo Niyigena Clément yafunguraga amazamu n’umutwe.

Uyu myugariro wari wambaye igitambaro cya Kapiteni ni we watsinze kandi igitego cya kabiri ku munota wa 52, nabwo ahinduriye icyerekezo umupira wari uteretse.

Ishimwe Anicet wagize umukino mwiza, yagushijwe mu rubuga rw’amahina ku munota wa 72, Amavubi U-23 ahabwa penaliti yinjijwe na Rudasingwa Prince.

Gutsinda uyu mukino byatumye amakipe yombi anganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, Amavubi U-23 akomeza kubera igitego yinjije i Benghazi.

Amavubi U-23 azahura na Mali U-23 mu ijonjora rya kabiri rizakinwa tariki ya 20 n’iya 27 Ukwakira 2022.

Mu rwambariro rw’Amavubi ni uku hari hateguye

Myugariro w’iburyo, Nshimiyimana Yunussu yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga

Nyarugabo Moise ukina ku mpande asatira izamu

Rutahizamu Rudasingwa Prince mu rwambariro

Mu myanya ya Stade Huye hari hateguwe amabendera y’abafana

Abatoza b’Amavubi: Rwasamanzi Yves, Gatera Moussa na Ndizeye Aime Desire Ndanda

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo