Mu MAFOTO 300: Ibyishimo bidasanzwe by’Abayovu begukanye ’Made in Rwanda Cup’ batsinze mukeba Rayon Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya "Made in Rwanda Cup 2022 " nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye ku matara ya Stade ya Kigali ku Cyumweru, tariki ya 9 Ukwakira.

Muri uyu mukino, Rayon Sports ni yo yatangiye ikina neza cyane dore ko hagati mu kibuga hayo hakinaga neza cyane bigatuma imipira igera ku bakinnyi bayo b’imbere nka Essomba Willy Onana, Musa Essenu n’abandi ariko uburyo b abonye ntibutange umusaruro ahubwo hakavamo koruneri nyinshi zitatanze umusaruro.

Gukina neza kwa Rayon Sports byarangiye n’iminota 15 ahubwo Kiyovu Sports itangira kwiharira umukino hagati mu kibuga ndetse n’impande zabo cyane iburyo kuri Riyad Nordien na Serumogo Ali. Byatumye haboneka uburyo ku munota wa 21, umupira wahinduwe na Hakizimana Felicien ushyizweho umutwe na Erissa Ssekisambu uca imbere ku ruhande rw’izamu rya Rayon Sports.

Uruhande rw’iburyo rwa Kiyovu Sports rwakoraga neza cyane rwatanze umusaruro ku munota wa 35 ubwo Serumogo Ali yazamukanaga umupira akawuhindura neza maze Mugenzi Bienvenue yitambika hasi n’umutwe, atsinda igitego cya mbere cyanarangije igice cya mbere Rayon Sports yavukinishijemo Essomba Onana ku munota wa 34 agahita asimburwa na Tuyisenge Arsene.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Mugisha Francois yinjiza Ndekwe Felix mu gihe Ganijuru Elie yasimbuye Muvandimwe JMV ku munota wa 47 bahushije igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Paul Were ariko umupira unyura ku ruhande.

Rayon Sports kugeza ku munota wa 54 w’umukino yakinaga neza kurusha Kiyovu Sports yabonye uburyo bw’igitego ubwo Musa Essenu yarwaniraga umupira na Paul Were wari watinze wari kuwutera mu izamu ariko nanone ntihagira umusaruro uvamo.

Amakipe yombi yakomeje gukina neza ariko Rayon Sports ubona ko yagarutse mu mikino muri rusange inahusha uburyo bwinshi. Kiyovu Sports nayo yakinaga neza ku munota wa 71 yabonye uburyo bwashobora kuvamo igitego ku mupira Erisa Seekisambu yahaye Mugenzi Bienvenue ariko awuteye umupira ujya mu maboko y’umunyezanu Hakizimana Adolphe.

Kiyovu Sports ku buryo bwo gusatira byihuse Erisa Ssekisambu yacomekewe umupira muremure yihuta ageze imbere y’izamu Mitima Isaac amukuraho umupira ujya muri koruneri. Iyi koruneri yatewe ku monota wa 78 na Bizimana Amiss maze ba myugariro ba Rayon Sports bawukuyeho ugarukira Bigirimana Abedi wateye ishoti rikorwaho n’umukinnyi wa Rayon uruhukira mu izamu Kiyovu Sports ibona igitego cya kabiri cyatumye Aba-Rayon batangira gusohoka muri stade.

Ku munota wa 89 Paul Were wakinnye neza yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo acenga abakinnyi bose ba Kiyovu Sports n’umunyezamu Kimenyi Yves atanga umupira mu rubuga rw’amahina Ndekwe Felix ananirwa kuwushyira mu izamu.

Rayon Sports ariko n’ubundi yahise ibona igitego cyo kwishyura ku mupira umunyezamu Hakizimana Adolphe yateye maze Bigirimana Abedi ashaka kuwukuzaho umutwe ariko ujya mu kibuga cye umunyezamu Kimenyi Yves asohotse Musa Essenu wari wawukurikiye arawumurenza.

Mu minota ine y’inyongera yari yongeweho Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cyo kunganya biturutse kuri penaliti yabonetse ubwo Ndayishimiye Thierry yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina umusifuzi Mukansanga Salima akayitanga.

Iyi penalti yatewe na Mbirizi Eric ariko nubwo yari yayiteye neza umupira ufata igiti cy’izamu umukino urangira Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1 inegukanye irushanwa rya Made in Rwanda 2022 inahabwa miliyoni 5 Frw mu gihe Rayon Sports ya kabiri yahawe sheki ya miliyoni 4 Frw.

Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu na miliyoni 3 Frw itsinze Musanze FC ibitego 4-0 byatsinzwe na Mukongotya Robert, Kamanzi Ashraf, Kubwimana Cedric na Murenzi Patrick. Musanze FC yo yahawe miliyoni 2 Frw.

Igikombe cyahatanirwaga n’abakeba

Onana yari yabanje kugora Abayovu,...

...hashize akanya, aba aravunitse, bariruhutsa

Kiyovu yahise ifungura amazamu, Kimenyi ajya ibicu aka wa mugani wa Nepo wa Radio 1 ati " Mu bicu! Mu bicu!Mu bicu!"

Mbirizi yamusigariyeho ariko biranga

Kuko igikombe cyari Made in Rwanda, reka natwe tugushimire Musanze Wine yengerwa mu Karere ka Musanze na CETRAF Ltd, uzayisome, nutuanirirwa uzabitubaze

Juvenal uyobora Kiyovu Sports yicinyaga icyara

Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports

Hon. Makuza Bernard yarebye uyu mukino

Tuyishimire Placide , Perezida wa Musanze FC akaba n’umuyobozi w’uruganda CETRAF LTD

Rukara, Visi Perezida wa Musanze FC

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard

Umushoramari Sina Gerard nyiri Entreprise Urwibutso

Mu minota ya nyuma Rayon Sports yabonye Penaliti yashoboraga kuvamo igitego cya kabiri cyo kwishyura, Mitima abanza kuyifata ariko iza gufatwa na Mbirizi Eric

Mbirizi yayiteye igarurwa n’igiti cy’izamu

Mbirizi yumvaga agwiriwe n’ijuru

Kimenyi Yves yahawe amafaranga n’abarimo MC Tino

Kimenyi ati " Kiyovu iri ku mutima"

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abafana ba Kiyovu Sports

Lucky ati " Fata neza iyi foto dore kuva navuka nibwo nteruye igikombe cya Kiyovu! Nushaka ugashyire no kuri Rwandamagazine.com rwose imyaka yari ibaye myinshi ntegereje urwibutso nk’uru"

I bumoso hari Eng.Muhire Jean Claude, umwe mu nkingi za mwamba mu kuba hafi komite ya Kiyovu Sports

Bishimiye iki gikombe kugeza bakuwe muri Stade n’uko amatara yari azimijwe....bakomereza kuri Igitego Boutique Hotel...

Aho biyakiriye, nabwo igikombe ntibagishyiraga hasi...Bibi na we ati aka gafoto ntikangwa nabi

N’abana bishimiye gukora kuri iki gikombe cyari gitegerejwe imyaka myinshi

Kimenyi Yves yashimiye ku mugaragaro Serumogo kubwo yaramubaye hafi mu bihe we yise ko yari mu bihe bikomeye mu mwuga we ndetse akanamufasha kumuha inama zo kuyobora iyi kipe nka kapiteni

Umutoza wa Kiyovu Sports yasabye Juvenal kutongera kwegura, ubundi na we akamuhesha ibikombe bibiri : Icy’amahoro na shampiyona

Juvenal yashimiye buri wese wagize uruhare ngo Kiyovu Sports itware iki gikombe ariko igitware inatsinze umukeba wabo w’ibihe byose

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo