US yarashe misile ku gipurizo ‘cy‘ubutasi’ cy’Ubushinwa hejuru ya Atlantic

Leta zunze ubumwe za Amerika zarashe igipurizo cy’Ubushinwa zivuga ko kimaze iminsi gikora ubutasi ku bigo bya gisirikare ahatandukanye muri Amerika.

Minisiteri y’ingabo yemeje ko indege z‘intambara zayo zarashe iki gipurizo kiri hejuru y’amazi ya Amerika.

Nyuma, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yavuze ko “ibabajwe cyane kandi yamaganye Amerika ku gukoresha ingufu ku kintu kiguruka cya gisivile kandi kititwaje intwaro”.

Amashusho yabonetse kuri televiziyo zo muri Amerika yerekanye icyo gipurizo kigwa mu nyanja nyuma yo guturika gutoya.

Indege y’intambara ya F-22 yarashe iki gipurizo, kigera kure cyane mu kirere, ikoresheje misile imwe ya AIM-9X Sidewinder maze kiramanuka kigwa kuri 11km uvuye ku nkombe z’inyanja hafi ya Myrtle Beach, South Carolina, mu ijoro ryacyeye.

Abategetsi ba gisirikare babwiye ibinyamakuru muri Amerika ko ubu barimo kwegeranya ibice byacyo byanyanyagiye ku nyanja.

Mu itangazo rya minisiteri y’ingabo za Amerika umwe mu basirikare bakuru avuga ko "mugihe twafashe intambwe ikwiriye mu kurinda ko PRC [Ubushinwa] bukoresha igipurizo cy’ubutasi mu gufata amakuru y’ibanga, kuba cyaragurutse hejuru y’ikirere cya Amerika ni ibintu by’agaciro ku butasi bwacu".

Yongeraho ati: "Twabashije kwiga no gukurikirana iki gipurizo n’ibikoresho byacyo, ibintu byari ingenzi".

Perezida Joe Biden wa Amerika yari amaze iminsi ku gitutu ngo ategeke ko iki gipurizo kiraswa kuva kuwa kane ubwo inzego za gisirikare zatangaza ko zirimo kugikurikirana.

Nyuma y’uko kirashwe, Biden yagize ati: "Bagihanuye, kandi ndashaka gushima indwanyi zacu z’ikirere zabikoze."

Nyuma, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yasohoye itangazo ivuga ko:

"Uruhande rw’Ubushinwa bwamenyesheje kenshi Amerika ko nyuma yo kugenzura kiriya kintu kiguruka [basanze] ari icya gisivile kinjiye ku ruhande rwa Amerika kubera ingufu karemano – byari impanuka yeruye."

Ariko kuvumburwa kw’icyo gipurizo kwateje ikibazo cya diplomasi, aho Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yahise ahagarika urugendo yari afite mu Bushinwa kubera "igikorwa kidakwiriye" (cy’Ubushinwa).

Abategetsi b’Ubushinwa bahakanye ko kiriya ari igikoresho cy’ubutasi, ahubwo ko ari ikintu cyo kureba iteganyigihe cyazamutse kikayoba.

Kuwa gatatu nibwo Perezida Biden yameje umugambi wo kurasa bagahanura iki gipurizo, ariko Pentagon yavuze ko iba iretse kikagera hejuru y’inyanja kugira ngo bidashyira abantu bari ku butaka mu kaga katari ngombwa.

Gutegura kukirasa byatangiye ubwo urwego rushinzwe indege za gisivile rwa leta ya Amerika rwahagarikaga indege zose zica ku mwaro wa leta ya South Carolina kuwa gatandatu nimugoroba kubera "umurimo w’umutekano w’igihugu".

Abarinda inkombe nabo bategetse abakorera mu mazi kuvamo kubera igikorwa cya gisirikare kigiye kuhabera.

Umwe mu babibonye witwa Hayley Walsh yabwiye BBC News ko yabonye indege eshatu za gisirikare zizenguruka mbere y’uko imwe irasa misile, "nuko numva guturika gukomeye ngo boom, inzu yaratigise".

Abategetsi ba gisirikare kuwa gatandatu batangaje ko iki gipurizo kinjiye bwa mbere mu kirere cya Amerika tariki 28 Mutarama(1) hafi y’ibirwa bya Aleutian, mbere y’uko kigera mu kirere cya Canada hashize iminsi itatu, kikongera kikagaruka mucya Amerika tariki 31 Mutarama.

Iki kintu cyagaragaye kandi muri leta ya Montana, ibamo ahantu henshi bakorerwa za misile kirimbuzi za Amerika.

Imibanire y’Ubushinwa na Amerika yongeye kumera nabi kubera iki kintu, aho Amerika yabyise "guhonyora" ubusugire bwayo "kutakwihanganirwa".

Ibi byatumye Antony Blinken ahagarika urugendo rw’iminsi ibiri yari gutangira mu Bushinwa none ku cyumweru, urugendo rwari uguhura gukomeye kwa Amerika n’Ubushinwa mu myaka myinshi ishize.

Gusa Ubushinwa mu itangazo, bwavuze ko iby’urwo rugendo bitari ibintu byatangajwe kumugaragaro, ndetse bushinja abanyapolitiki n’intagazamakuru muri Amerika "kwibasira no gupfobya Ubushinwa".

Kuwa gatanu, Petagon yatangaje ko ikindi gipurizo cy’Ubushinwa cyabonetse mu kirere cya Amerika y’Epfo hejuru ya Costa Rica na Venezuela.

Igisirikare cyo mu kirere cya Colombia nacyo cyatangaje ko cyabonye ikintu bikekwa ko ari igipurizo kuva tariki 03 z’uku kwa Gashyantare kiri mu kirere cyabo.

Colombia ivuga ko izo ngabo zagiherekeje kugeza gisohotse mu kirere cyabo, yongeraho ko nta kibazo cy’umutekano cyateje.

Ubushinwa ntabwo buragira icyo buvuga kumugaragaro ku gipurizo cya kabiri.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo