Umutaliyanikazi yabaye uwa mbere wateweho ukuboko k’ugukorano gushobora kumva ibigukozeho

Almerina Mascarello , Umutaliyanikazi yabaye umuntu wa mbere ku isi wabashije guterwaho ukuboko k’ugukorano [bionic hand] ariko kubasha kumva ibigukozeho ndetse no gukora ku bintu kukamenya ibyo aribyo [sense of touch].

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani nibyo byatangaje iyi nkuru kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2018. Uko kuboko ngo kwakorewe ku ishuri rya Sant’Anna School of Advanced Studies in the Tuscan riherereye mu Mujyi wa Pisa. Igikorwa cyo gutera uko kuboko kuri uwo mugore cyabereye mu bitaro bya Rome’s Policlinico Gemelli Hospital muri Kamena 2016 nkuko bitangazwa n’ibiro Ntaramakuru by’Abataliyani , ANSA.

Almerina Mascarello ufite imyaka igera kuri 50 atuye mu Majyaruguru y’Ubutaliyani. Yacitsse ukuboko mu mpanuka y’akazi ubwo yakoraga mu ruganda afite imyaka 30.

Impamvu icyo gikorwa cyavuzweho cyane uyu munsi ni uko cyabashije kugenda neza ndetse cyatangiye kwamamazwa mu binyamakuru mpuzamahanga byandika kuri Siyansi.

Ukuboko Almerina Mascarello yateweho gufite ubushobozi bwo kuhohereza amakuru ku bwoko.

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani bitangaza ko uko kuboko guhenze cyane kuko kukugura no kugushyiraho ari ibintu ngo byatwaye amamiliyoni menshi y’ama Euro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo