Umukobwa yahumye ijisho nyuma yo kumara igihe kinini akina umukino wo muri Telefone

Wu Xiaojing , umukobwa w’imyaka 21 wo mu gace ka Dongguan mu Bushinwa ari kuvurwa ijisho ry’iburyo ryahumye nyuma yo kumara igihe kirekire akina umukino wo muri telefone ugezweho cyane mu Bushinwa. Ibyamubayeho byabaye akabarore ku bandi bakunda gukina mwene iyo mikino nta kuruhuka.

Wu yamenye ko ijisho rye ry’i buryo ritakibasha kureba ku itariki 1 Ukwakira 2017 ubwo yakinaga umukino witwa Honor of Kings. Yafashe uwo munsi wose wari ikiruhuko mu Bushinwa akina umukino , nyuma ijisho rye riza kunanirwa kureba. Yabanje gukeka ko ari ukunanirwa , ajya kuryama ariko bukeye bwaho nabwo yabyutse ijisho rye ritakibasha kubona ikintu icyo aricyo cyose. Ababyeyi be bahise bamujyana mu bitaro. Abaganga bemeje ko amaso ya Wu yari ananiwe ku buryo bukabije.

Nkuko Wu ubwe yabitangaje, ngo iyo yavaga mu kazi, yafataga amasaha hagati ya 7 n’amasaha 8 akina umukino nta kuruhuka. Akora mu bijyanye n’ibaruramutungo. Aho akora nabwo aba akoresha mudasobwa ari nabyo bituma amaso ye aruha kurushaho. Mu gihe cye cy’iminsi y’ikiruhuko ho ngo byabaga ari ibindi kuko yakinaga uwo mukino nta n’amasaha make afashe yo kuryama.

Nyuma y’uko amaso ye ananiwe cyane, ijisho ry’iburyo ryo ryarananiwe burundu. Kugeza nubu Wu aracyari mu bitaro. Abaganga bari kugerageza kumuvura ijisho ritabona ariko ntacyo biratanga. Ikinyamakuru Metro cyatangaje ko ababyeyi be akenshi bamuburiraga bamubwira ko azahuma nakomeza gukina uwo mukino nta kuruhuka, ariko akanga kubumvira.

Abaganga bamuvura bemeje ko basanzwe afite ikibazo Retinal Artery Occlusion (RAO) yagize kubera kumara igihe kirekire akina umukino kuri telefone.

Inkuru y’ibyabaye kuri Wu yabaye kimomo mu Bushinwa. Abavura amaso baboneyeho kubyuririraho, bibutsa buri wese ukoresha ‘ecran’ yaba iya mudasobwa cyangwa telefone kujya banyuzamo bakaruhuka, batayirebamo.

Abarenga Miliyoni 200 mu Bushinwa nibo bakina umukino Honor of Kings bifashishije telefone zabo. Nubwo ibyabaye kuri Wu biteye ubwoba hari abo byananiye kureka gukina uwo mukino waviriyemo Wu guhuma ijisho rimwe.

Wu Xiaojing aracyavurirwa mu bitaro

Abagera kuri miliyoni 200 nibo bakina umukino wa Honor of Kings mu Bushinwa watumye Wu ahuma ijisho rimwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo