Umubyeyi usaba imbabazi kubera umukobwa we w’imyaka 13 wapfuye nyuma yo kwigana ibica kuri TikTok

Umubyeyi wo mu Bwongereza yasabye ko hashyirwaho amasomo yigisha abana ingaruka zo gukoresha nabi imyuka ihumanya ikirere, nyuma y’urupfu rw’umukobwa we w’imyaka 13 wapfuye yigana ibyo yari yabonye ku mbuga nkoranyambaga.

Sonia Hopkin yavuze ko umukobwa we, Tiegan Jarman, bamusanze yapfuye mu cyumba cye araramo i Thurmaston muri Leicestershire yapfuye nyuma yo kwigana amashusho yabonaga kurubuga rwa TikTok, ajyanye n’ibikorwa bizwi nka ’chroming’ byo guhumeka umwotsi wateguwe ngo umuntu asinde.

Hopkin, utuye mu mujyi wa Leicester, yavuze ko Tiegan byahise bitangazwa ko yapfiriye mu rugo rwa se, nyuma yo kuboneka yataye ubwenge.

Uyu mubyeyi w’imyaka 45 avuga ko umukobwa we yarazwiho gusabana kandi ngo yasekeraga abantu bose.

Umubyeyi we avuga ko umwana we ashobora kuba yaritabiriye iyo migirire irimo guhumeka imyuka ishobora kwangiza ubuzima, igaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: "Iyo wumva inkuru nk’izi mu binyamakuru, wibwira ko bibaye ku bandi, ntutekereze ko byakubaho. Ni inzozi mbi kurusha izindi."

’ingaruka zo gukoresha nabi interineti’
Madamu Hopkin, usanzwe ari umufasha mu by’ubuvuzi mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary, avuga ko yahungabanye cyane ubwo yamenyaga ibyabaye, kandi ko ubu ashaka gukangurira abantu kumenya "ingaruka z’iyi myitwarire mibi".

Uretse gusaba amasomo ajyanye no kwirinda gukoresha nabi imiti n’imyuka ikoreshwa mu ngo, ubusabe bwatangijwe bunasaba ko ababikora bashyiraho ubutumwa busobanutse bwo kuburira ku byago biri ku bipfunyika by’ibyo bikoresho.

Yagize ati: "Twifuza ko byigishwa mu mashuri, ntibibe ingaruka z’imiti yo mu rugo gusa, ahubwo n’ingaruka zo gukoresha nabi interineti. Turashaka ko abantu bamenya ibi kugira ngo hatagira undi uca muri ibi bibabaje."

Madamu Hopkin yamaganye urubuga rwa TikTok, asaba ko rwagira icyo rukora kugira ngo ibikorwa nk’ibi bitazahinduka ibigezweho mu rubyiruko.

Ihuriro ry’abakora ibikoresho bya aerosols mu Bwongereza (British Aerosol Manufacturers’ Association) ryatangaje ko ibisabwa byo kuburira ku byago bisanzwe bihari ku bipfunyika, ariko ko hateganywa kongeramo ubutumwa bunoze kurushaho busobanura ingaruka, guhera muri 2026.

Ku ruhande rwa TikTok, umuvugizi wayo yavuze ko bababajwe cyane n’iyi nkuru ibabaje, anongeraho ko ibirimo bigira ingaruka mbi ku buzima bitemewe kuri urwo rubuga, kandi ko bafata ingamba zo kubikuraho vuba.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo