Uko wakwirinda ubujura bukorerwa kuri telefoni zigendanwa

Bikomeje kugaragara ko hirya no hino mu gihugu hari abatekamutwe bakoresha amayeri atandukanye, rimwe na rimwe biyitirira abakozi cyangwa se abafatanyabikorwa ba za sosiyete z’itumanaho cyangwa se ababashako ubushuti ku mbuga nkoranyambaga, bakiba abaturage amafaranga yabo bari babitse kuri telefoni zigendanwa bizwi nka Mobile Money cyangwa se bakabasaba kubohereza amafaranga.

RIB iributsa abaturarwanda bose amwe mu mayeri akoreshwa n’abo batekamutwe kugirango birinde kugwa muri uwo mutego.

1. Irinde umuntu mutaziranye uguhamagara akubwira ko yibeshye akohereza amafaranga kuri telefoni yawe agusaba kuyamusubiza.

2. Irinde kandi gukanda ku mibare bakubwira gushyira muri telefoni yawe bikagera naho bakubwira gushyiramo umubare wawe w’ibanga kuko bagamije kukwiba amafaranga wari ufite kuri Mobile Money.

3. Nihagira uguhamagara akubwira ko ari mukozi wa sosiyete y’itumanaho akumenyesha ko hari amafaranga yavuye kuri konti yawe ya Mobile Money, akubwira uko wabigenza uyasubizwe ntubikore kuko ategereje ko ushyiramo umubare wawe w’ibanga akakwiba.

4. Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bukubwira ko hari amafaranga wakiriye, ntugire ikindi ukora utarabanza gusuzuma ko ari konti yawe niba koko ayo mafaranga yagiyeho.

5. Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bugusaba gukanda *21*Nimero ya telefoni# wemeze yes, irinde kubikora kugirango udaha icyuho ubujura bwakoreshwa telefoni yawe.

6. Irinde umuntu ugushakaho ubushuti ku mbuga nkoranyambanga nka WhatsApp cyangwa Facebook akagera aho akubwira ko akohereje impano,amafaranga menshi, bikagera aho agusaba amafaranga ayita ay’ubwikorezi (Transport and Delivery fees) cyangwa aya gasutamo kugirango iyo mppano ikugereho. Gira amakenga kuko ashaka kukwiba, ushaka kuguha impano nta mafaranga gutanga kugirango ikugereho.
Turasaba uwo ariwe wese ufite amakuru ku bakora ubu butekamutwe kwegera ishami rya RIB rimwegereye cyangwa agatanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa 166.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo