Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko ubwato bw’intambara bwazo bwangijwe n’ibiturika ku wa gatatu, bwarohamye.
Ubu bwato rutura, bwitwa Moskva ndetse bwari bunini mu yandi mato y’intambara y’Uburusiya, bwari burimo gukururwa bwerekezwa ku cyambu (ikivuko mu Kirundi), ubwo "imihengeri mu nyanja" yatumaga burohama, nkuko bikubiye mu butumwa bwa minisiteri y’ingabo.
Ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 510, burasirwahoibisasu bya misile, bwari ikimenyetso (ikirango) cy’ubuhangange mu bya gisirikare bw’Uburusiya, bukaba bwari buyoboye igitero cyo mu nyanja kuri Ukraine.
Ukraine ivuga ko ibisasu byayo bya misile byakubise kuri ubwo bwato. Uburusiya ntibwatangaje ko ubwo bwato bwagabweho igitero icyo ari cyo cyose. Buvuga ko ubu bwato bwarohamye nyuma y’inkongi y’umuriro.
Uburusiya buvuga ko uwo muriro wateje guturika kw’ibisasu byari biri muri ubu bwato. Bwongeraho ko nyuma yaho abari bari muri ubu bwato bose bahungishijwe berekezwa mu mato y’Uburusiya yari hafi aho mu nyanja izwi nk’iy’umukara (Black Sea). Nta yandi makuru Uburusiya bwatanze.
Nyuma yuko mbere ibitangazamakuru bya leta y’Uburusiya byari byatangaje ko ubwo bwato bwari buri ku mazi y’inyanja bureremba, ku wa kane byabaye ibya mbere mu gutangaza ko ubwato Moskva bwaburiwe irengero.
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya byasubiyemo amagambo ya minisiteri y’ingabo igira iti: "Ubwo bwari burimo gukururwa... bwerekezwa ku cyambu bwari bujyanweho, ubwato bwatakaje umurongo [bwaradigadize] kubera kwangirika mu rubavu ubwo umuriro wadukaga nyuma yuko ibisasu bituritse. Bitewe n’imihengeri yari iri mu nyanja, bwarohamye".
Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine bavuze ko barashe Moskva bakoresheje ibisasu bya misile bya Neptune bikorwa na Ukraine.
Ibi ni intwaro yakozwe nyuma yuko Uburusiya bwiyometseho umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014 buwambuye Ukraine, ndetse na nyuma yuko inkeke ziyongereye kuri Ukraine zitewe n’amato y’intambara yo mu nyanja y’umukara.
Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wo muri Ukraine yavuze ko abantu bagera kuri 510 bashobora kuba bari bari mu bwato Moskva.
Ku munsi wa mbere w’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, ubwato Moskva bwagarutsweho nyuma yo guhamagarira itsinda rito ry’abasirikare ba Ukraine bo ku mupaka barinda ikirwa (izinga mu Kirundi) Snake Island cyo muri iyo nyanja, kumanika amaboko - ubutumwa basubijeho ku cyombo (radio yo mu bwato) mu mvugo ikakaye bavuga ko babyanze.
Ubu bwato Moskva bwubatswe mu gihe cy’Ubumwe bw’Abasoviyeti, bwaje gutangira gukora mu ntangiriro y’imyaka ya 1980.
Bwubakiwe mu mujyi wa Mykolaiv mu majyepfo ya Ukraine, mu minsi micyeya ishize uwo mujyi ukaba wararashweho ibisasu n’Uburusiya.
Ubu bwato burasirwaho ibisasu bya misile bitumberejwe aho byoherejwe, mbere bwari bwaroherejwe n’Uburusiya mu ntambara yo muri Syria, aho bwahaga uburinzi bwo mu nyanja abasirikare b’Uburusiya bari bari muri icyo gihugu.
Amakuru avuga ko bwari bufite za misile 16 zo mu bwoko bwa Vulkan zirasa amato, ndetse n’intwaro zirasa amato y’intambara agenda munsi y’inyanja hamwe n’ibisasu bya mine birasa amato agenda munsi y’inyanja.
Mu gihe byaba byemejwe ko Ukraine yagabye iki gitero, ubu bwato bwa Moskva bupima toni 12,490 bwaba ari bwo bwato bwa mbere bunini cyane burohamishijwe n’igikorwa cy’umwanzi kuva mu ntambara ya kabiri y’isi.
Ni ubwato bunini bwa kabiri Uburusiya butakaje kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira.
Mu kwezi kwa gatatu, ubwato Saratov butwara abasirikare n’ibikoresho by’intambara bwashenywe n’igitero cya Ukraine aho ubwato buparikwa i Berdyansk, iki kikaba ari icyambu cya Ukraine ku nyanja ya Azov cyafashwe n’Uburusiya.
BBC
/B_ART_COM>