Ubushinwa bwamuritse intwaro nshya ’zitari zizwi’ mu karasisi rutura, Xi avuga ko iki gihugu ’kidahagarikwa’

Mu karasisi gakomeye aho Ubushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n’abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya, Perezida Xi Jinping yavuze ko Ubushinwa "budahagarikwa" kandi ko "butazigera buterwa ubwoba n’abazana ibikangisho".

Mu muhango w’aka karasisi kari kitezwe cyane n’abantu benshi ku rubuga rwa Tiananmen Square, Xi yari kumwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 26 barimo Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya na Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru.

Ni ubwa mbere Xi, Putin na Kim bahuriye hamwe imbona nkubone.

Perezida Trump wa Amerika ntabwo yari ahari gusa yanditse ku rubuga rwe Truth Social akomoza kuri Xi, Kim na Putin ko barimo "kugambana" mu kurwanya Amerika.

Aka karasisi kanini cyane kabereye uyu munsi rwagati mu murwa mukuru Beijing ni ako kwizihiza imyaka 80 ishize Ubushinwa butsinze Ubuyapani mu ntambara ya kabiri y’isi.

Mbere y’akarasisi, Xi yabanje kuramutsa abategetsi baje kwifatanya n’Ubushinwa. Mu ijambo rye yasabye abaturage b’Ubushinwa kwibuka intsinzi y’iki gihugu ku Buyapani mu ntambara ya kabiri y’isi.

Ati: "Buri gihe, kiremwamuntu izamukana hejuru kandi ikagwira hamwe", yongeraho ko Ubushinwa "nta na rimwe buterwa ubwoba n’ibikangisho".

Mbere y’akarasisi, Xi yabanje guca mu bihumbi by’abasirikare bo mu mashami atandukanye y’ingabo z’Ubushinwa bahagaze batanyeganyega ku muhanda wa Changan Avenue rwagati muri Beijing.

Ubushinwa kandi bwagaragaje intwaro nshya zitandukanye, zirimo misile kirimbuzi nshya iraswa ku yindi migabane (nuclear intercontinental ballistic missile), ibimodoka rutura bitwara za misile zizwi nka ’hypersonic weapons’, n’intwaro nshya itari izwi ikoresha imirasire (laser) izwi nka ’LY-1’.

Umusesenguzi mu bya gisirikare Alexander Neill avuga ko iyi ntwaro ivugwaho imbaraga zikomeye cyane, ko ishobora gusenya no gutwika ibikoresho bya ’electronike’, ko ishobora no guhuma abapilote batwaye indege z’intambara ntibabone.

Herekanywe kandi intwaro nshya zizwi nka ’Robotic dog’ drones, izi zirimo izitwa HQ-29 zishobora gufata misile ziraswa zivuye ku butaka zijya mu kirere, hamwe n’imodoka zigenda munsi y’amazi.

Berekanye tekinoloji nyinshi ya za ’drones’ harimo izishyirwa ku bifaru bizirinda kuraswaho, izirwanya ibitero by’izindi ’drones’ ziteye icya rimwe ari nyinshi cyane, n’izindi.

’Guam Killer’ indi ntwaro idasanzwe

Indi ntwaro nshya yabonetse muri aka karasisi ni misile bise ’Guam Killer’ Dongfeng (DF)-26D.

Iyi ni misile iraswa ku ntera igereranyije ishobora, mu mvugo, gushwanyaguza indege nyinshi icya rimwe – cyangwa ibigo bya gisirikare bya Amerika, biri mu nyanja ya Pasifika.

Ririya zina ryayo rigendanye n’agace ka Amerika kitwa Guam kari muri iriya nyanja kariho ibigo bikomeye bya gisirikare bya Amerika bishobora kwifashishwa nk’ahahagurukira intwaro n’indege mu gihe Amerika yakwinjira mu ntambara n’Ubushinwa.

DF-26D cyangwa ’Guam Killer’ bivugwa ko ifite ubushobozi bwo kwihisha ’radar’ za Amerika ndetse na ’system’ ya Patriot ishwanyaguza za misile zirashwe zitaragera ku ntego.

Menya iyi ntwaro nshya kurusha izindi y’Ubushinwa - "robot z’ibirura"

Izi ni ’robots’ z’amaguru ane zigaruriye amarangamutima y’abantu ibihumbi barebaga aka karasisi uyu munsi, ni zo nshyashya cyane mu bubiko bw’intwaro bw’Ubushinwa.

Izi mashini ziteye nk’ibirura zishobora kujya gukora ubutasi ku mirongo y’imbere y’urugamba, kujyanayo ibiribwa imiti n’intwaro, ndetse zishobora kurasa ku mwanzi, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya leta y’Ubushinwa.

Izabanjirije izi, zo zitwa "robot dogs", zagaragajwe umwaka ushize mu myitozo ya gisirikare Ubushinwa bwahuriyemo na Cambodia umwaka ushize.

Itangazamakuru rya leta rivuga ko izi "z’iburura" ziteye imbere mu mirwano kandi zifite ubushobozi bwo gukora ibitero – zifite za ’camera’ zizifasha kurasa mu buryo budahusha intego.

Intambuko idasobanya y’amasibo ni yo benshi bishimira

Kuri miliyoni z’Abashinwa baba bareba aka karasisi, kimwe mu bibaryohera cyane ni ugutambuka kw’amasibo y’abasirikare ibihumbi badasobanya na gato.

Abantu bakunda uburyo abasirikare batoye imirongo igororotse cyane - intego iba ari ugutuma buri murongo ugaragara nk’aho ugizwe n’umuntu umwe – aho abasirikare batambuka bazamura amaguru ku ntera ireshya, ku muvuduko umwe, kandi bahindukije imitwe yabo ku mfuruka igorotse kandi ireshya neza.

Kuri rubanda, mu gihe benshi baba batazi neza amoko y’intwaro zirimo gutambuka, uru rwego rwo kudasobanya kw’akarasisi - rugerwaho nyuma y’amezi menshi, niba atari imyaka, yo kwitoza gukomeye – ni cyo kibereka ikinyabupfura n’imbaraga z’igisirikare cyabo.

Ibihe bidasanzwe kuri Kim, wabonetse nk’ureshya na Putin na Xi

Byari bikomeye kubona Kim Jong Un ahabwa umwanya w’icyubahiro cyane muri aka karasisi.

Uyu mukuru wa Korea ya Ruguru yinjiye ku rubuga rwa Tiananmen Square ari imbere y’abandi bategetsi batumiwe, atambukana na Xi na Putin, mbere yo kwicara iruhande rwabo.

Uko ari batatu babonekaga banyuzamo bakaganira, bagaseka.

Kim yakomeje gushyirwa mu kato, no gufatwa nk’uwigometse ndetse agaterwaho urwenya n’Uburengerazuba, ariko uyu munsi yazamuwe ku rwego urebye nk’urw’aba bategetsi babiri bakomeye cyane ku isi.

Iyi yari inshuro ya mbere agiye mu muhango mpuzamahanga uhuriyemo abategetsi bo ku isi. Ni gacye cyane ava muri Korea ya Ruguru, n’iyo ahavuye, akunda kubonana n’abategetsi ari babiri gusa.

Kimwe mu bishobora kuba byatumye ava kuri uwo muco akitabira ibirori by’uyu munsi nta gushidikanya ko ari aya mahirwe yo kuboneka iruhande rwa Xi na Putin, nka mugenzi wabo bangana.

Muri iki gikorwa, aba bategetsi batanze ubutumwa busobanutse ku burengerazuba – by’umwihariko kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika – ko aba bagabo batatu ubu ari inshuti z’akadasohoka.

Umukobwa wa Kim na we yabonetse i Beijing

Perezida wa Kim Jong Un yageze i Beijing ku wa kabiri mu gitondo ari muri gariyamoshi ye izwi cyane y’umutamenwa. Mu bagendanye na we harimo umukobwa we Kim Ju Ae. Imyaka ye ntabwo izwi neza.

Ikigo cy’ubutasi cya Korea y’epfo kivuga ko uyu mukobwa ari we "bishoboka cyane" ko azasimbura se.

Kim Ju Ae yakomeje kuboneka cyane mu bikorwa bikomeye kuva yaboneka bwa mbere muri rubanda mu mpera za 2022.

Kim Ju Ae bivugwa ko ari umwana wa kabiri wa Perezida Kim, umwaka ushize byakekwaga ko ari mu kigero cy’imyaka 10. Mu gihugu cye yamaze guhabwa inyito ya ’Nyakubahwa’, ihabwa gusa umuntu w’ikirenga muri Korea ya Ruguru.

Aha i Beijing Kim yaganiriye n’abategetsi barimo Perezida Alexander Lukashenko wa Belarus, nk’uko bivugwa na Reuters, ndetse ko yatumiye Lukashenko ngo azasure Korea ya Ruguru.

Kim kandi yabonetse asuhuzanya na Min Aung Hlaing, umukuru w’agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu muri Myanmar mu 2021. Ni ubwa mbere aba bombi bari babonetse bari kumwe mu ruhame.

Kuki Modi w’Ubuhinde atahabonetse?

Uretse Putin na Kim, abandi bategetsi bitabiriye aka karasisi barimo;

  • Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Congo Brazzaville
  • Emmerson Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe
  • Shehbaz Sharif, Minisitiri w’intebe wa Pakistan
  • Perezida Alexander Lukashenko wa Belarus
  • Luong Cuong, Perezida wa Vietnam
  • Masoud Pezeshkian, Perezida wa Iran
  • Aleksandar Vucic, Perezida wa Serbia

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi ntabwo yabonetse muri ibi birori bikomeye, nubwo mu minsi ibiri ishize yari mu nama yateguwe n’Ubushinwa aho amashusho yo guhura kwe na Xi Jinping na Putin baganira yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo Ubuhinde burimo kwegerana cyane n’Ubushinwa muri iki gihe haracyari byinshi ibi bihugu bitumvikanaho mu bukungu, ubucuruzi, amahari ku mipaka, n’ibindi.

Ubuhinde kandi burimo gukira ibikomere by’imirwano buheruka kugirana na Pakistan aho bwagaragaje ko butishimiye kuba intwaro nyinshi Pakistan yakoresheje muri iyo mirwano zaravuye i Beijing.

Abasesenguzi bavuga ko izi, n’izindi, ari zimwe mu mpamvu Modi yahisemo kutaboneka muri ako karasisi i Beijing ko kwerekana imbaraga za gisirikare z’Ubushinwa, nubwo bensh bari biteze ko ashobora kuhaboneka.

Ibi byose bivuze iki ku burengerazuba

sesengura rya James Landale

Umwanditsi wa BBC ku bubanyi n’amahanga

Muri iki cyumweru Ubushinwa bwerekanye imbaraga zabwo za dipolomasi, n’uyu munsi bwerekana iza gisirikare mu buryo budatunguye abategetsi b’iburengarazuba.

Perezida Xi yakomeje kwifuza kujya ku ruhembe rw’uburyo bushya bwo gutegeka isi, busa n’uburimo gusimbura ’system’ irimo kujegajega yo gutegeka isi yagiyeho nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Gusa ibintu bibiri bishobora gutera dipolomasi y’uburengerazuba kudagadwa.

Kimwe ni umuvuduko Ubushinwa burimo kuzibaho icyuho Amerika iri gusiga mu kwivana mu nzego n’amahame mpuzamahanga.

Isi yaba irangajwe imbere n’Ubushinwa, aho ubusugire bw’ibihugu n’uburenganzira bwa muntu bidafite agaciro kanini nk’imbaraga z’abategetsi n’iterambere ry’ubukungu, bishobora kutagwa neza ibihugu byinshi by’iburengerazuba.

Icya kabiri, ni uburyo imisoro mishya ikabije ya Amerika yatumye Ubuhinde - demokarasi nini ku isi, vuba vuba bwisunga Ubushinwa - ubutegetsi bw’imbaraga z’umuntu umwe bunini ku isi, nabyo biteye impungenge.

Kimwe cyonyine gishobora gukomeza gusubiza inyuma ubwo bufatanye ni amakimbirane ashingiye ku mipaka hagati y’ibi bihugu bibiri bya rutura.

Gusa ikiri hejuru ya byose ni uko politike ya Donald Trump yo gushyira imbere gusa inyungu bwite za Amerika irimo guha Ubushinwa amahirwe akomeye ya dipolomasi, aya ni yo Xi ari gufatiraho mu gutegura inama nk’iyabaye muri iki cyumweru n’akarasisi nk’akabaye uyu munsi, mu guhagarara hejuru y’uburyo bushya buri kuza bwo gutegeka isi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social, Perezida Trump yabajije Xi niba ashobora gushimira "ubufasha bukomeye cyane" Amerika yahaye Ubushinwa mu ntambara ya kabiri y’isi, mbere yo kunenga ko Xi, Putin na Kim barimo kugambana mu kurwanya Amerika.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo