Ubushinwa buvuga ko ibipurizo by’Amerika byavogereye ikirere cyabwo inshuro nibura 10

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa ivuga ko Amerika yagurukije ibipurizo mu kirere cyabwo inshuro zirenga 10 mu mwaka ushize.

Iki kirego cy’Ubushinwa kije nyuma yuko ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa kabiri, Amerika ihanuye igicyekwa ko ari igipurizo gikora ubutasi cyari hejuru mu kirere cyayo, Ubushinwa bukavuga ko cyari igipurizo cya gisivile.

Kuva icyo gihe umubano hagati y’ibi bihugu byombi warazambye. Mu minsi ya vuba aha ishize, Amerika ivuga ko yanahanuye n’ibindi bintu itaramenya ibyo ari byo.

Ubwo bwabazwaga kuri uyu wa mbere, Ubushinwa bwavuze ko Amerika yavogereye ikirere cyabwo inshuro nyinshi.

Mu kiganiro asanzwe agirana n’abanyamakuru, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, Wang Wenbin, yagize ati:

"Ni ibintu bisanzwe no kuri Amerika kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kirere cy’ibindi bihugu.

"Kuva mu mwaka ushize wonyine, ibipurizo by’Amerika byagurukiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko hejuru y’Ubushinwa inshuro zirenga 10 nta ruhushya na rumwe byahawe n’abategetsi b’Ubushinwa".

Yongeyeho ati: "Ikintu cya mbere uruhande rw’Amerika rukwiye gukora ni ugutangira bundi bushya, rukitekerezaho, aho guhindanya isura y’Ubushinwa no kubushinja".

Yavuze ko Ubushinwa bwasubije kuri uko kuvogerwa bukabikora mu buryo "burimo gushyira mu gaciro kandi bwa kinyamwuga".

Ati: "Niba ushaka kumenya ibirenzeho bijyanye n’ibipurizo by’Amerika bigendera mu butumburuke bwo hejuru byinjiye mu kirere cy’Ubushinwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nagusaba ko ubibaza uruhande rw’Amerika".

Ibiro bya Perezida w’Amerika, White House, byahakanye ikirego cy’Ubushinwa cyuko Amerika yohereje ibipurizo hejuru y’Ubushinwa gukora ubutasi. Kuri Twitter, Adrienne Watson, umuvugizi w’akanama k’igihugu k’umutekano k’Amerika, yavuze ko ibyo bivugwa n’Ubushinwa "atari ukuri".

Ikibazo cy’igipurizo cya mbere cyari cyatumye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken aburizamo uruzinduko yari ateganyijwe kugirira i Beijing.

Blinken yavuze ko ubuvugwa ko ari ubutasi bw’Ubushinwa bwo mu butumburuke bwo hejuru "butakwihanganirwa kandi butarimo gushyira mu gaciro".

Ku cyumweru, Amerika yategetse ko ikintu kitarimo umuntu ugitwaye "gifite impande umunani" gihanurirwa muri leta ya Michigan, hafi y’umupaka wa Canada - iki cyari ikintu cya kane gihanuwe mu minsi umunani.

Abapilote batwara indege z’intambara banahanuye ibintu bitoya kurushaho bitaramenyekana byari hejuru ya leta ya Alaska, ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa kabiri no mu majyaruguru ya Canada ku itariki ya 11 y’uku kwezi.

Wang, wa muvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yavuze ko "nta cyo azi [kuri ibi bintu bindi]".

Ati: "Ariko icyo dushaka kubwira buri muntu wese uri hano ni uko ukuntu Amerika yarashe kenshi za misile zigezweho zakoreshejwe mu guhanura ibintu bitazwi biguruka ari ugukabya gukoresheje imbaraga z’umurengera".

Jenerali Glen VanHerck wo mu gisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere, yavuze ko nta kigaragaza ko hari inkeke n’imwe itewe n’igipurizo giherutse.

Yavuze ko gishobora kuba ari "ubwoko bw’igipurizo cya gas [gaz]" cyangwa "ubwoko runaka bw’uburyo bwo gusunika" ikintu. Yongeyeho ko atahakana ko ibyo bintu bishobora kuba ari ibitaba ku isi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo