Trump, Beyoncé, Ronaldo, Butera Knowless… benshi batakaje ‘blue tick’ ya Twitter

Donald Trump, Ronaldo, Beyoncé kimwe n’abandi bantu benshi b’ibyamamare, imiryango yigenga nk’ikigo cya Nelson Mandela, ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, ubu ntibagifite akamenyetso ko biri ‘verified’/ ‘vérifié’ kuri Twitter.

Uru rubuga nkoranyambaga rutura kuwa kane rwatangiye gukura akamenyetso k’ubururu kuri konti ibihumbi z’abantu, ibigo bya leta n’ibyigenga, n’imiryango itandukanye.

Ibi bibaye mu gihe nyir’uru rubuga, Elon Musk, arimo kugerageza kuruvugurura ngo rutangire kubyara inyungu.

Abarukoresha bashaka kugumana kariya kamenyetso k’ubururu cyangwa irindi bara iruhande rw’izina ryabo bagomba kwishyura $84 (hafi 95,000Frw) ku mwaka.

Mu gihe izi mpinduka zarimo ziba, benshi mu batakaje ako kamenyetso bahise batangira gutera urwenya, naho abandi bagaragaza agahinda bibateye.

Mu bigo n’abantu bazwi kugeza ubu batakaje aka kamenyetso harimo;

  • Beyoncé Knowles
  • Butera Knowless (umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda)
  • Oprah Winfrey
  • Ibiro bya perezida wa DR Congo
  • Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika
  • Cristiano Ronaldo
  • Ibiro bya perezida wa Tanzania
  • Ibiro bya perezida wa Uganda
  • Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda,
  • Hillary Clinton wahoze ashinwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika
  • Abakinnyi b’ibyamamare ba NBA nka Giannis Antetokounmpo na James Harden n’abandi…
    Ndetse na BBC Gahuza n’ibindi binyamakuru byinshi

Ibi bishobora guhinduka uko ba nyiri izi konti bemera gutanga ibisabwa na Twitter

Mu 2009 nibwo Twitter yazanye aka kamenyetso ka konti ‘yizewe’, nyuma y’uko uwahoze ari umukinnyi wa baseball ayireze mu rukiko kubera konti zimwiyitirira.

Aka kamenyetso k’ubururu katangwaga ku buntu kahise gahinduka ikirango cya konti nyakuri ndetse n’ishema kuri bamwe mu bagafite. Ariko ubu Musk arashaka ko ugashaka agomba kukishyura.

Icyemezo cyo kugurisha aka kamenyetso gishobora gutangiza impinduka zikomeye ku muco n’ijambo kuri uru rubuga.

Mu minsi micye mbere y’iki cyemezo ibyamamare byinshi byamaganye uburyo hari abantu babyiyitirira kuri Twitter.

Ubu noneho kuba bidafite aka kamenyetso bishobora kugorana cyane gutandukanya konti y’icyamamare na konti icyiyitirira.

Mu masaha macye amaze gutakaza ‘blue tick’, konti yiyitirira Hillary Clinton yari ifunguwe, iriho ifoto imwe nk’iyo kuri konti nyakuri ye.

Uyu wari ufunguye iy’ikinyoma yahise atangarizaho ko Hillary azongera agahatanira kuba perezida wa Amerika, gusa nyuma iyi konti yahise ihagarikwa na Twitter.

’Verification’ nshya kuri Twitter iteye ite?

Mu buryo bushya bwa konti ziri ‘verified’/ ‘vérifié’ hari utumenyetso tw’amabara ya zahabu, ikijuju (grey) n’ubururu dusobanuye uko konti zemejwe ziteye.

Ubururu busobanuye konti y’umuntu cyangwa ikigo cyafashe ifatabuguzi kandi cyujuje ibisabwa na Twitter, zahabu isobanuye konti y’ikigo cy’ubucuruzi cyemejwe na Twitter, naho umwura (grey) ni konti z’ibigo bya leta, ibigo mpuzamahanga cyangwa abategetsi ba leta.

Igiciro cy’ifatabuguzi kuri buri bwoko bw’akamenyetso kiratandukanye.

Inzobere ziburira ko kwiyitirira abantu n’inzego batari ‘verified’ bishobora gutera ikwirakwira ry’amakuru y’ibinyoma.

Elon Musk yagerageje kumvikanisha ko ubu buryo bushya ari inzira zo kuzana ubwisanzure mu makuru kuri Twitter. Ariko abamunenga bavuga ko ari uburyo bugamije gusa inyungu hatitawe ku kaga k’amakuru ayobya buzateza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo